USA: Impungenge ku bafite amahoteli mu mijyi izaberamo Igikombe cy’Isi 
Mu Mahanga

USA: Impungenge ku bafite amahoteli mu mijyi izaberamo Igikombe cy’Isi 

MICOMYIZA Fidele

May 15, 2026

Mu gihe Isi yose yitegura Igikombe cy’Isi kigiye kuba muri Kamena 2026 mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada, abafite amahoteli mu mijyi izakira imikino itandukanye bafite impungenge ko bishobora kugenda uko bititezwe kuko ibyumba byinshi bitari byafatwa bikirimo ubusa.

Mu mijyi minini yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Kansas, Houston, Miami na New York, imyiteguro irarimbanyije, imitako, n’amatangazo byashyizwe ahatandukanye ndetse n’abacuruza ibikoresho bifitanye isano n’irushanwa ntibasigaye.

Deidre Mathis, nyiri hoteli ya Vanderstay Boutique i Houston aganira na BBC, yavuze ko bari biteze inyungu nyinshi cyane kubera Igikombe cy’Isi, ariko bagatungurwa no kubona ibyumba byinshi bikirimo ubusa. Yagize ati: “Twari twiteze ko iri rushanwa rizazana abantu benshi cyane, ariko kugeza mu mezi ya Gashyantare, Werurwe na Mata, twabonaga tutaruzuza ibyumba. Ibi ntibiri kuri twe gusa hano i Houston, ni ikibazo kiri hose.”

Iyi hoteli iri hafi y’ahazabera imikino, ba nyirayo  batekerezaga ko batazabona aho bakwiza abafana bazaba bahacumbitse baje kwihera ijisho imikino y’igikombe gikomeye kurusha ibindi ku Isi, ariko kugeza ubu irimo gukoreshwa ku kigero cya 45%.

Mathis yagaragaje ko impamvu zishobora kuba ziri inyuma y’ibi harimo politiki y’Igihugu, cyane cyane ibikorwa byo gufata abimukira bikorwa n’inzego z’umutekano, izamuka ry’ibiciro by’imibereho, ndetse n’ibiciro bihanitse cyane by’amatike yo kureba imikino, cyane ko n’Umukuru w’Igihugu Donald Trump yemeye ko amatike ahenze cyane, avuga ko na we ubwe atayagura. Hari amatike y’umukino wa nyuma yagurishijwe ku giciro kigera ku madolari arenga ibihumbi 32,000 ni ukuvuga miliyoni zisaga 47 z’amafaranga yu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’amahoteli muri Amerika (AHLA) ryatangaje ko hoteli zigera kuri 80% mu mijyi izakira imikino zibona abakiriya bake kurusha uko byari byitezwe, bamwe bakavuga ko iri rushanwa rimeze nk’aho “ritigeze ribaho” ku bijyanye n’ubucuruzi.

Rosanna Maietta uyobora iri shyirahamwe yavuze ko ibibazo mpuzamahanga birimo intambara n’izamuka ry’ibiciro bishobora kuba biri gutuma abantu batagenda cyane, ariko anagaragaza ko bamwe mu bafana bategereje kumenya aho amakipe yabo azakinira mbere yo gufata ibyumba (booking).

Mu Mujyi wa Kansas, Umuyobozi wa Fontaine Hotel, Stephen Jenkins, yavuze ko nubwo batabona abakiriya benshi nk’uko babyifuzaga, bafite icyizere ko ibintu bizahinduka uko imikino izagenda yegereza. Yagize ati: “Twiteze ko uko imikino izagenda yegera, abantu baziyongera.” Yongeyeho ko bateguye ibikorwa byinshi bizajyana n’iri rushanwa, harimo n’ibirori byo kurya amafunguro ajyanye n’ibihugu biri gukina.

Nubwo hari impungenge ku ruhande rw’abacuruzi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryo rivuga ko amatike amaze kugurishwa arenga miliyoni eshanu, rikemeza ko inyota y’iri rushanwa iri hejuru cyane. Leta ya Amerika na yo yashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana imyiteguro y’iri rushanwa, harimo no korohereza abafana mu bijyanye na viza.

Nubwo byose bitaragenda nk’uko byari byitezwe, hari icyizere ko mu minsi isigaye mbere y’uko imikino itangira, ibintu bishobora guhinduka, amahoteli akabona abakiriya benshi nk’uko byari byitezwe.

Iki ni cyo gikombe cy’Isi cya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru kigiye kubera mu bihugu bitatu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, na Mexico, kikazahuriza amakipe 48, mu mijyi nka New York / New Jersey, Los Angeles, Mexico City, Toronto, Miami, Dallas n’ahandi. 

Imyiteguro irarimbanyije mu mijyi izaberamo igikombe cy’Isi, abafana na bo ntibatanzwe
Imyiteguro ya stade ya Metlife muri New Jersey ishobora kwakira umukino wanyuma wigikombe cy’isi iri kugera kumusozo
Deidre Mathis nyiri hoteri ya Vanderstay Boutique iri muri Houston avuga ko bagitungurwa nuko ibyumba byose bitari byafatwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA