Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwasabye abagororwa barimo kurangiza ibihano bahamijwe ku byaha bya Jenoside kwirinda ko bazongera kugwa mu byaha.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iri guhugura, abagororwa 256 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abagore n’abagabo, bari kwitegura gusubira mu miryango yabo nyuma yo kurangiza ibihano.
Ni amahugurwa yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, agamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kumva uruhare rwabo mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Aba bagororwa bagize icyiciro cya 10 cy’iyi gahunda, baturutse hirya no hino mu gihugu. Intara y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’abitabiriye, bagera kuri 227. Muri bo harimo abamaze imyaka 30 bafunze.
Umuyobozi Mukuru muri MINUBUMWE ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikirana bashishikaye.
Yagize ati: “Izi nyigisho zizabafasha kubana neza n’Abanyarwanda bazasanga ndetse no kumva uruhare bakeneweho mu kubaka igihugu.”
Yongeyeho ko muri aya mahugurwa bigishwa amateka y’igihugu, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo bwo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo kwanga kuvugisha ukuri ku byaha bakoze, kwinangira gusaba imbabazi cyangwa kutagaragaza aho imibiri y’abishwe yashyizwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CP Theos Badege, yasabye aba bagororwa kwirinda isubiracyaha no gukora ibishoboka byose kugira ngo batazongera gufungwa.
Ati: “Nta zina ry’umugororwa dufite hano twifuza ko rizongera kugaruka mu bitabo bya RCS. Mubiharanire kuko birashoboka.”
Yabasabye kuzagera mu miryango yabo biteguye kugaragaza impinduka mu myitwarire no kugira uruhare mu buzima bw’imiryango yabo n’igihugu.
Ati: “Mutangire mwitegure gutanga byinshi kugira ngo babone ko mwahindutse, mwitandukanye n’ikintu cyose cyatuma mwongera kwinjira mu muryango w’Igororero.”
Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko kugeza ku cyiciro cya 9 cyasojwe muri Nzeri 2026, abagororwa 2 103 bari bamaze guhugurwa muri iyi gahunda.
Iki cyiciro cya 10 nikirangira ku wa 28 Ukwakira 2026, umubare w’abazaba bamaze kunyura muri iyi gahunda uzagera kuri 2 629.

