Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyasabye Sena y’u Rwanda gukora ubuvugizi kugira ngo hashyirweho uburyo bwihariye bwo kwegera no gufasha abantu bafite ibibazo by’imyitwarire idahwitse, bataragezwa mu bigo ngororamuco cyangwa mu magororero.
Ibi byagarutsweho mu biganiro abayobozi ba NRS bagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu, aho bagaragaje ko hakenewe ingamba zo gukumira imyitwarire ibangamiye abandi, binyuze mu kwegera abantu hakiri kare.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NRS, CP (Rtd) Ntirushwa Faustin, yasabye ko hashyirwaho ingengo y’imari ihagije yo kwigisha no gufasha abaturage guhindura imyitwarire, ndetse hakanozwa uburyo bwo kubegera hifashishijwe inzego z’ibanze.
Yagaragaje ko hakenewe uburyo bwihariye bwo kwita ku bantu bafite ibibazo, burimo gushyiraho abajyanama b’isanamitima bashobora kwegera imiryango no gufasha abayigize mbere y’uko ibibazo bikomera.
Yagize ati: “Ubuvugizi bwa Sena ni ngombwa kuko ni kimwe mu bisafasha kwigisha abaturage, higishwe umuntu w’imbere, ku buryo hashyirwaho abajyanama b’isanamitima bashobora kuba hafi y’umuryango.
Nyuma yo kwigisha abaturage, umuntu wagira ibibazo akaba yakwigishwa ibirebana n’uburere mboneragihugu, aho gutegereza ko azigishwa yamaze gushyikirizwa ibigo ngororamuco cyangwa gereza, bagatabarwa hakiri kare.”
Muri ibyo biganiro hanaganiriwe ku masomo n’ibikorwa bihabwa urubyiruko rwoherezwa mu bigo ngororamuco, birimo serivisi z’isanamitima no kunoza imitekerereze, kwigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, gahunda yo kwiyobora no kwiga imyuga irufasha kwishakira imirimo nyuma yo gusubira mu miryango.
Abari mu biganiro banagarutse ku mikino n’imyidagaduro bifasha urwo rubyiruko, ndetse n’imikoranire n’inzego z’ibanze mu gukurikirana abarangije igororamuco kugira ngo bakomeze kwitwara neza.
Muri Kanama 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye urubyiruko rwarangije igororamuco gushyira mu bikorwa ubumenyi rwahawe, rukirinda gusubira mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi.
Ibi yabigarutseho, mu gikorwa cyo gusezerera urubyiruko rusaga 2 000 rwari rwararangije amasomo y’igororamuco n’imyuga muri icyo kigo, cyahuriranye n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Mu butumwa yahaye urwo rubyiruko rwiteguraga gusubira mu buzima busanzwe, Minisitiri Habimana yarusabye kwirinda gusubira mu myitwarire mibi no kwifatanya n’inshuti zishobora kurugarura mu ngeso rwari rwaravuyemo.
Yarusabye kujya ruharanira kwishakira imirimo no gukoresha ubumenyi rwahawe kugira ngo rwiteze imbere, ruteze imbere imiryango yarwo n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Igihe cyose byuka utekereza ngo ndajya gukora he? Ndakora iki? Nubona bitari kugukundira wegere ubuyobozi bukwegereye ububwire ko ushaka akazi bugufashe kubona icyo ukora; ariko we kubyuka udafite icyo ukora. Mugomba kujya muharanira gushaka icyo mukora giteza imbere imiryango yanyu n’Igihugu cyanyu, kandi natwe twiteguye kubashyigikira.”