Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko guhuza amakoperative yo kwizigama no kugurizanya, Imirenge SACCO, bikayoborwa ku rwego rw’Akarere byatumye inguzanyo bahabwa ziyongera, bibafasha kwagura ibikorwa by’ishoramari no kwiteza imbere.
Mu mpera za Gashyantare 2026 ni bwo hatangajwe ko Imirenge SACCO 15 yo mu Karere ka Nyamasheke yahujwe, ikora nka SACCO imwe y’Akarere yitwa Indongozi SACCO.
Bamwe mu banyamuryango b’iyi SACCO bavuga ko kuva yahuzwa, serivisi z’imari zongerewe ubushobozi, by’umwihariko inguzanyo, ku buryo ubu bashobora kubona amafaranga menshi kurusha ayo bahabwaga mbere.
Nyirabagenzi Florence yavuze ko ubu kubona inguzanyo nini byoroshye kurusha uko byari bimeze mbere y’uko amakoperative ahuzwa.
Yagize ati: “Dufite amahirwe yo kubona inguzanyo nyinshi kandi mu gihe gito. Ubu umuntu ushaka inguzanyo ya miliyoni 50 Frw ashobora kuyibona. Nanjye ndimo gusaba inguzanyo ya miliyoni 15 Frw, kandi mbere muri SACCO y’Umurenge sinashoboraga kurenza miliyoni 10 Frw. Iyi nguzanyo izamfasha kwiteza imbere.”
Bizimana Theogene na we yavuze ko guhuza Imirenge SACCO byatumye serivisi zatangwaga ziyongera, abanyamuryango bakarushaho kubona amahirwe yo kubona inguzanyo no gukoresha serivisi z’imari.
Ati: “Ikintu cya mbere byadufashije ni uko serivisi twahabwaga ziyongereye. Mbere yo guhuza amasoko, inguzanyo zari nke kubera ubushobozi buke bw’ubuyobozi bwa SACCO. Ubu inguzanyo zarazamutse, kandi dushobora kubikuza amafaranga aho twaba turi hose mu Karere.”
Yakomeje avuga ko ubu urubyiruko na rwo rwashyiriweho uburyo bwo kubona inguzanyo zibafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.
Ati: “Mu gihe cyashize wasangaga nta buryo buhagije bwo guteza imbere urubyiruko, ariko ubu dufite inguzanyo ya Kataza Rubyiruko itangwa ku nyungu nto.”
Umuyobozi wa Indongozi SACCO, Uwamariya Valentine, yavuze ko guhuza Imirenge SACCO 15 yo mu Karere ka Nyamasheke byongereye ubushobozi bw’ikigo mu gutanga inguzanyo, bikaba byaragize uruhare mu iterambere ryacyo.
Yagize ati: “Ubu dufite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo zisumba izo twatangaga mbere yo kwihuza. Mbere, SACCO imwe ntiyatangaga inguzanyo zirenze miliyoni 11 Frw, ariko ubu dushobora gutanga inguzanyo igera kuri miliyoni 190 Frw ku muntu umwe. Ibi bigaragaza ko ikigo gikomeje kwiyubaka no kwegera ubushobozi bwa banki y’ubucuruzi.”
Yakomeje avuga ko inguzanyo zari zimaze gutangwa ku banyamuryango zavuye kuri miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zigera kuri miliyari esheshatu na miliyoni 676 Frw, kandi zishyurwa ku kigero cya 98%.
Yavuze ko iki gipimo kigaragaza ko abanyamuryango bakoresha inguzanyo mu bikorwa byunguka, bityo na SACCO ikabona inyungu binyuze mu kwishyurwa kwazo.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Placide Muneza, na we yavuze ko kwiyongera kw’inguzanyo byafashije abaturage kongera ishoramari mu bikorwa bitandukanye, birimo ubwubatsi, ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.
Ati: “Guhuza izi SACCO byazifashije kwiyubaka no guhuriza hamwe ubushobozi. Abaturage na bo barushijeho kuzigirira icyizere, bituma benshi basaba inguzanyo. Hari abubatse inzu cyangwa bakazivugurura, abandi bagura amatungo, bakongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse bagashora mu bucuruzi buciriritse. Ibi byose bigenda bifasha abaturage kwiteza imbere babikesha inguzanyo za SACCO.”
Indongozi SACCO yihaye intego yo gutanga inguzanyo zisaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2026. Kugeza ubu, imaze gutanga izigera kuri miliyari enye.
Abanyamuryango bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyigikiye gahunda yo guhuza Imirenge SACCO, ariko bagasaba ko iyi gahunda yakomeza no ku rwego rwo hejuru, kugira ngo boroherezwe gukoresha serivisi zo kubikuza amafaranga mu Turere dutandukanye.

