Maj. Gen. Nyakarundi yitabiriye inama ya EAC yiga ku mutekano
Amakuru

Maj. Gen. Nyakarundi yitabiriye inama ya EAC yiga ku mutekano

TWAGIRA WILSON

November 20, 2026

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’intumwa ayoboye, yitabiriye inama ya 43 ya Komite y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, yabereye i Kampala muri Uganda, kuva ku wa 16 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026.

Maj. Gen. Nyakarundi yitabiriye iyi nama ahagarariye Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda. Ikaba ari inama yahuje abahagarariye ibihugu bigize EAC, baganira ku ngingo zifitiye inyungu akarere, zigamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no kongera umutekano rusange.

Mu izina rya Uganda, igihugu kiyoboye EAC, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo n’Ibikorwa by’Abahoze mu Ngabo, Hon. Huda Abasom Oleru, yakiriye intumwa z’ibihugu byitabiriye inama ya 43 ya Komite y’Abaminisitiri ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare.

Bagarutse ku bibazo by’umutekano mu karere

Mu ijambo rye, Hon. Huda Abasom Oleru yagaragaje ko akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika, birimo intambara, iterabwoba, umutekano muke mu mazi, ibitero by’ikoranabuhanga, ibiza n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yashimangiye ko nta gihugu na kimwe mu bigize EAC gishobora gukemura ibyo bibazo cyonyine, agaragaza ko ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi mu guhangana na byo.

Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma ibikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare biri gukorwa, no kurebera hamwe izindi ngamba zo kurushaho kubushimangira, hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu karere.

Mu biganiro, abitabiriye inama bashimangiye akamaro ko kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu bigize EAC, by’umwihariko binyuze mu myitozo ya gisirikare ihuriweho n’Ingabo z’ibihugu bigize uyu Muryango.

Iyi myitozo igira uruhare mu kongera ubushobozi bw’Ingabo bwo gukorera hamwe, kunoza imikorere mu bikorwa bya gisirikare, gusangira ubunararibonye no kongera ubushobozi bwo kwitegura no guhangana n’ibibazo by’umutekano mu karere.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje mo kwitabira iyi nama k’u Rwanda kugaragaza uruhare rw’Igihugu mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare mu karere, gushimangira umutekano rusange no kwimakaza amahoro n’ituze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Maj. Gen. Nyamarundi Vincent yitabiriye inama ya EAC yiga ku mutekano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA