Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri Leta ya Michigan bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza gushyigikira amahoro no kurwanya abayihakana n’abayipfobya.
Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Grand Rapids, ku wa 24 Gicurasi 2026, wahurije hamwe bamwe mu Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda n’Abayobozi mu nzego zitandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA,Mathilde Mukantabana, yavuze ko icyo gikorwa gifite igisobanuro gikomeye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no ku Banyarwanda batuye muri Michigan.
Amb.Mukantabana yagaragaje ko Isi yose yareberega igihe Jenoside yakorwaga ariko kuba uwo Mujyi wemeye kwibuka no gusubiza agaciro inzirakarengane zishwe mu 1994, ari ukwemera ukuri.
Yongeyeho ko kuba Umujyi wa Grand Rapids wemeza ko ku wa 7 Mata ari umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishimangira kugaragaza ukuri.
Ati:”Gushyiraho tariki ya 7 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umujyi wa Grand Rapids utanze ubutumwa bukomeye, si ubufatanye gusa ahubwo ni inshingano.”
Amb Mukantabana yavuze ko kwemera kwibuka bifite igisobanuro cyihariye ku Banyarwanda batuye i Michigan, benshi muri bo bakaba baraburiye ababo muri Jenoside.
Yongeyeho ko ubu bubakiye ubuzima bushya mu mahanga ariko bafite ibikomere n’inkovu z’amateka ariko bafite icyizere cyo kubaho.
Umuyobozi w’uwo mujyi, David LaGrand, yavuze ko abawutuye bumva kandi bubaha ububabare bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi baha agaciro akamaro ko kwibuka.
Yagize ati: “Mu 1994, Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu buryo bwateguwe mu minsi 100 gusa, ni kimwe mu byaha bikomeye kandi bibabaje byabayeho mu kinyejana cya 20 no mu mateka y’Isi. Umujyi wa Grand Rapids wumva kandi uha agaciro uburibwe abarokotse bagize, ihungabana ry’imiryango ndetse n’imbaraga zashyizwe mu kubaka amahoro.”
LaGrand yashimangiye ko bikwiye ko bakomeza kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abahembere urwango n’ivangura.

