Umuyobozi wa Greenride Africa yanyuzwe no guhura na Perezida Kagame
Ubukungu

Umuyobozi wa Greenride Africa yanyuzwe no guhura na Perezida Kagame

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 25, 2026

“Mu mpera z’icyumweru gishize, zimwe mu nzozi zanjye zabaye impamo…” ibyo bikubiye mu butumwa bwa Bouba Casse, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Sosiyete itwara abantu mu buryo butangiza ibidukikije Greenride Africa, wanyuzwe no guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwannda Paul Kagame. 

Bouba Casse ni umushoramari washinze Greenride Africa ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize, ikaba ikomeje kwigaragaza nk’ikigo gitanga serivisi zishamikiye ku bisubizo u Rwanda rukeneye ngo rugere ku Cyerekezo 2050. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mushoramari yagaragaje uburyo yatewe ishema no kwakirwa na Perezida Kagame abona nk’icyitegererezo cy’urubyiruko rutagira ingano ku mugabane wa Afurika no ku Isi yose. 

Yagize ati: “Nkura isomo rikomeye mu buyobozi bwe, mu cyerekezo cye, ikinyabupfura no kwiyemeza guhindura iterambere rya Afurika. Ntibyoroshye guha igisobanuro uriya mwanya wo guhura na we ufite kuri jye.”

Yakomeje avuga ko ashimira Perezida Kagame urugero abaha bose, agashimangira ko mu kumwitura atazahwema kwigirira icyizere, gukora cyane, guhanga amahirwe no gukorera u Rwanda binyuze mu bushabitsi, guhanga ibishya no kurema imirimo. 

Ati: “Inzira nziza nagaragazamo ishimwe ryanjye ni ugukomeza kwigirira icyizere, gukora cyane, kurema amahirwe mashya, guha serivisi Abanyarwanda binyuze mu bucuruzi, guhanga udushya no guhanga imirimo.”

Yongeyeho ko mu byo amaze kwibonera ari uko u Rwanda rweretse Afurika urugero rw’ibishoboka binyuze mu kugira intumbero, ubuyobozi bwiza no kunga ubumwe. 

Yakomeje agira ati: “Ntewe ishema no gukomeza kubakira muri iki Gihugu gihebuje.”

Mbere y’uko Bouba Casse atangiza ikigo Greenride Africa, yabanje kuba umufatanyabikorwa w’ibigo mpuzamahanga bikora imodoka birimo KIA, Honda na Toyota akorera muri Leta ya California ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). 

Ubunararibonye bwe mu gucunga ubucuruzi, ibikorwa n’imari, byatumye Greenride Africa itangirana imbaraga zikomeye haba mu iterambere, gutanga serivisi zinoze, ndetse akaba adasiga no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho. 

Bouba ni umwe mu rubyiruko ruhagarariye ikiragano gishya cy’Abanyafurika bafite ahazaza h’Isi hazaba hashingiye ku kubaka ibigo byujuje ubuziranenge kandi biramba. 

Ku buyobozi bwe, Greenride Africa ikomeje kwigaragaza nka sosiyete igamije guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere iva mu binyabiziga bikoresha lisansi cyangwa mazutu.

Muri serivisi iyo sosiyete itanga yifashishije imodoka zikoresha amashanyarazi, harimo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, gutwara abantu bajya cyangwa bava ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, serivisi zo gutwara abanyeshuri, gutwara abakozi b’ibigo n’amahoteri, serivisi zo gutwara abantu mu nama n’ibikorwa bitandukanye (corporate mobility). 

Perezida was Repubulika Paul Kagame yakiriye Bouba Casse washinze Greenride Africa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA