Igikombe cy’Isi: Amerika yasabye Ikipe y’igihugu ya RDC kujya mu kato
Mu Mahanga

Igikombe cy’Isi: Amerika yasabye Ikipe y’igihugu ya RDC kujya mu kato

Imvaho Nshya

May 24, 2026

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Ikipe y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Les Léopards, kujya mu kato mu gihe cy’iminsi 21 mbere y’uko igera muri Amerika gukina igikombe cy’Isi. Byaturutse ku cyorezo cya Ebola kivugwa mu Burasirazuba bwa RDC. Ku rundi ruhande, RDC yavuze ko idashobora guhindura imyiteguro yose ijyanye n’amarushanwa y’igikombe cy’Isi ateganyijwe gutangira mu kwezi kwa Kamena 2026 muri Amerika.

Umuyobozi w’itsinda ryihariye mu biro by’umukuru w’igihugu (White House) ushinzwe amarushanwa y’igikombe cy’Isi, yabwiye televiziyo ESPN ko ikipe y’igihugu ya Congo itazemererwa kwinjira muri Amerika nubwo ikomereje imyitozo mu Bubiligi.

Abakinnyi n’abayoboye ikipe ‘Les Léopards’ ihagarariye RDC mu gikombe cy’Isi, hafi ya bose basanzwe baba hanze nk’uko byatangajwe na BBC. Ibi ngo bigaragazwa nk’impamvu abayobozi ba Amerika bahereyeho basaba ko iyi kipe igomba kujya mu kato iminsi 21 kubera ikibazo cya Ebola.

Biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakina umukino wayo wa mbere ku wa 17 Kamena i Houston, aho izakina n’ikipe y’Igihugu ya Portugal mu itsinda K, nyuma Les Léopards bazakina n’Ikipe y’igihugu ya Uzbekistan tariki 27 Kamena i Atlanta.

Muri RD Congo hari hateganyijwe ibirori byo kubaherekeza ariko byahagaritswe kubera icyorezo cya Ebola. Abafana ba Les Léopards banditse ku rubuga rwa X bavuga ko badashobora kujya muri Amerika kugira ngo bashobore gushyigikira ikipe yabo ku mukino wa mbere izakina na Portugal. Impamvu bagaragaza, ni iy’uko itangwa rya Viza ryahagaritswe biturutse kuri Ebola.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA