Itsinda ry’Abanyeshuri basaga 400 biga Politekiniki y’u Rwanda, Ishuri Rikuru rya Kigali riherereye mu Murenge wa Niboyi, mu Karere ka Kicukiro, basabwe kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) n’indi myitwarire itari myiza ishobora kubangiriza ejo hazaza.
Ni mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyateguwe na Polisi y’igihugu ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yabahaye ubwo butumwa mu rwego rwo gukangurira urwo rubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kwirinda ibikorwa bishobora kubangiriza ubuzima ejo hazaza bwanabazitira kugera ku iterambere.
Urubyiruko n’imbaraga z’igihugu
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburezi ku bijyanye na Politiki n’Uburere Mboneragihugu muri Polisi y’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Regis Ruzindana, yibukije abanyeshuri ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ko rufite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano no guteza imbere igihugu.
Yagize ati: “Nka mwe bakiri bato, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rishobora kuburizamo intego zanyu, bikaba byabangiriza ubuzima no kubakururira mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora kubageza mu bihano ndetse birimo n’igifungo.
Kubyerekeranye n’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kandi zizagira uruhare mu bikorwa byo kucyubaka, yakomeje agira ati: “Urubyiruko ni imbaraga n’ahazaza h’igihugu, ariko ibiyobyabwenge bishobora kwangiza ubuzima n’intego zarwo no kurubuza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Mujye mwishyiriraho intego zisobanutse, mwirinde inshuti mbi kandi murwanye ibishuko bishobora kubashora mu bikorwa byangiza ubuzima bwanyu.”
Polisi yabasabye kugira amakenga
SSP Ruzindana yanashishikarije abanyeshuri kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira ibyaha, bakorana n’inzego z’umutekano kandi bakazigezaho amakuru ku gihe, igihe cyose babonye ibikorwa biteye amakenga.
Yabasobanuriye kandi ibyiciro bitandukanye by’ibiyobyabwenge, birimo ibifatwa nk’ibyoroshye, ibikomeye n’ibifite ubukana bukabije, anabasobanurira ingaruka z’amategeko ku babifatirwamo, zirimo igihano cy’igifungo cya burundu bitewe n’icyaha bakoze.
Ku ruhande rwa RIB, Jean Claude Ntirenganya, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’imari, yibanze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imyitwarire yangiza n’ingaruka ziterwa no kwigana imyitwarire mibi, cyane cyane ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yasabye urubyiruko kujya rusesengura ibyo ruhurira na byo ku mbuga nkoranyambaga, rukirinda ibikubiyemo ubutumwa bushobora kuruyobya cyangwa kurushora mu bikorwa bishobora kuruhombya no kwangiza ejo hazaza harwo.
Yagize ati: “Ejo hazaza hanyu haterwa n’amahitamo mugira uyu munsi. Mwirinde ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga bibashora mu myitwarire mibi, ishobora kubakururira ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, gufungwa ndetse no kuba ibikoresho by’abakora icuruzwa ry’abantu.”
Ntirenganya yanagarutse ku ngaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kunywa inzoga zitemewe cyangwa zitujuje ubuziranenge, agaragaza ko ikoreshwa ry’ibinyobwa bisindisha mu buryo budakwiye rishobora gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo biboneye, rikangiza imikorere y’ubwonko n’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse rikabangamira imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri.
Yashimangiye ko abanyeshuri bakwiye gufata ibyemezo bibafasha kubaka ejo hazaza heza, birinda ibishobora kubatesha intego zabo no kubakururira ibibazo mu rwego rw’amategeko.


