Abasaga 1 600 binjiye muri Polisi y’u Rwanda basabwe gukumira ibyaha bishya   
umutekano

Abasaga 1 600 binjiye muri Polisi y’u Rwanda basabwe gukumira ibyaha bishya   

SHEMA IVAN

October 28, 2026

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ko nubwo mu Rwanda umutekano wifashe neza muri rusange hakenewe imbaraga z’inzego z’umutekano mu guhashya ibyaha n’ibindi bibazo bihungabanya umutekano n’imibereho myiza by’abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yayoboraga umuhango wo kwinjiza abapolisi bato bashya 1652 bagize icyiciro cya 22, basoje imyitozo y’ibanze y’amezi 10 yaberaga mu Kigo ry’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’ab’igitsinagabo 1 315 n’ab’igitsinagore 337, barimo 60 bazajya gukorera mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na 40 bo mu rwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS).

‎Minisitri Dr. Biruta yagize ati: “Haracyagaragara ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’ibyo tumaze iminsi turwanya birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bibazo bihungabanya imibereho myiza n’umutekano by’abaturage bacu mu buryo butandukanye ndetse n’ibyaha bijyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yakomeje asobanura ko imbuga nkoranyambaga zabaye intwaro ikomeye ishobora kubaka cyangwa igasenya. 

Ati: “Uyu munsi wa none, turasabwa guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburiganya bwo kuri murandasi, ikoreshwa nabi ry’amakuru n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage n’imikorere y’inzego z’igihugu.”

Minisitiri Dr. Biruta yaboneyeho gusaba abapolisi kwihatira gukoresha neza ikoranabuhanga mu rwego guhangana n’ibyaha. 

Ati: “Turi mu bihe isi ihanganye n’impinduka zihuse kandi zigenda zirushaho gukomera mu bijyanye n’umutekano.

Birasaba ko umupolisi agira ubushobozi bwo gukumira ibyaha, kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuvugana neza n’abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko, ku bimenyetso no ku nyungu rusange. Ibi nta handi bitangirira hatari muri aya mashuri n’amahugurwa nk’aya.”

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa i Gishali, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko hashingiwe ku ntsinzi bagaragaje mu bizamini n’ibindi bipimo by’ubumenyi byakozwe ndetse no ku murava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe bamaze biga, hari icyizere ko bazasohoza neza inshingano zibategereje.

Yabibukije ko amasomo bahawe ari itangiriro, mu gihe cyose bazaba bakiri muri Polisi y’u Rwanda bazakomeza andi mahugurwa anyuranye abafasha kurushaho gusohoza inshingano zabo.

Abapolis bashya bagaragarije abitabiriye umuhango ubumenyi bafite mu myiyereko irimo guhosha imyigaragambyo, kumasha, akarasisi n’imyitozo njyarugamba.

Muri uyu muhango, hanahembwe abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi barimo Rct. Shema Moses wahize abandi bose yakurikiwe na Rct. Gatete Jimmy wabaye uwa kabiri mu gihe na Rct. Musinga Abdallah wabaye uwa gatatu. 

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 1652
Abanyeshuri bahize abandi bashimiwe
Umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yasabye abapolisi bashya n’ibindi bibangamira umutekano n’imibereho myiza by’abaturage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA