Abayobozi ba RDC batera icyuhagiro FDLR ntibazatanga amahoro- Yolande Makolo
umutekano

Abayobozi ba RDC batera icyuhagiro FDLR ntibazatanga amahoro- Yolande Makolo

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 29, 2026

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko Abayobozi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bazenguruka Isi yose batera icyuhagiro umutwe w’iterabwoba wa FDLR , ari na ko basebya u Rwanda, batazigera batanga amahoro muri icyo Gihugu no mu Karere kose. 

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yasubizaga ubutumwa bwanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner washatse gutesha agaciro uruhare bafite mu bibazo by’umutekano muke mu Karere, birimo gutera inkunga FDLR ibangamiye umutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Minisitiri Kayikwamba na we yasubizaga ubutumwa bwa Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, uyu munsi akaba ari Ambasaderi  w’icyo gihugu muri Guinea na Ethiopia, wanenze ibihano bibogamye Amerika yafatiye Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’Ikigega cy’Imari Zigama CSS.

 Tibor Nagy yanenze ibyo bihano agira ati: “Niba USA ishaka kutabogama itanga ubufasha mu gukemura burundu amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC mu Burasirazuba bwa Congo, gufatira ibihano uruhande rumwe ntacyo bizafasha. Guverinoma ya Tshisekedi ifite imitwe yitwaje intwaro bakorana iteza umutekano muke u Rwanda, none se kuki mudafatira ibihano abateza ibibazo bose?”

Minisitiri Kayikwamba yahise aza, agaragaza ko ikibazo cyose cyaba kivugwa gusa cyangwa gihari bya nyabyo kidashobora kugereranywa n’ibihumbi by’abaturage ndetse n’amamiliyoni y’abataye ibyabo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Bwana Nagy, kwiyumvisha ikibazo kidahari cyangwa gihari, ntabwo byagereranywa n’ibihumbi by’abaturage bishwe n’andi mamiliyoni y’abakuwe mu byabo. Iyo uza gukora muri Guverinoma, wari guhuza ubwoba bwo kugabwaho ibitero mu nzira y’icuraburindi n’imyaka mirongo y’urugomo, gufata ku ngufu ndetse no guhatira rubanda kuva mu byabo? ‘Ibihano bifatirwa impande zombi’ bikuraho itandukaniro, maze bikagaragaza ko ubuzima bw’Abanyekongo bufite agaciro gake. Oya si ko bimeze.”

Yolande Makolo na we yaje anenga imvugo ya Minisitiri Kayikwamba isa n’igabanya uburemere bw’ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagakomereza ubwicanyi n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC kugeza n’uyu munsi, aho babifashwamo na Guverinoma y’icyo gihugu. 

Yagize ati : “Iyi mvugo iteye ishozi ivuga ngo “igitero mu nzira y’icuraburindi” ipfobya ubukana bw’ibikorwa by’ubwicanyi FDLR yakoze ndetse n’ubuzima bw’Abanyarwanda n’Abanyekongo bwashyizwe mu kaga n’abajenosideri ba FDLR. Uku ni ko Guverinoma ya RDC ifata gutera inkunga no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, aho kubahiriza ibyo yiyemeje mu masezerano ya Washington birimo kurandura FDLR. Abayobozi ba RDC bazenguruka Isi RDC batera icyuhagiro FDLR, ari na ko basebya u Rwanda, ntibizatanga amahoro.”

Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Umutungo w’Igihugu no kugenzura Imitungo y’Amahanga (OFAC) ryatangaje ko ryafatiye Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda na ZIGAMA CSS ku wa 28 Ukwakira 2026, rishinja izo nzego gushyigikira ibikorwa by’uwari umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa RDC. 

Ibyo bihano bitangajwe mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje kudindizwa no kwinangira kwa Guverinoma ya RDC ikomeje gukorana na FDLR iteje impungenge z’umutekano ku Rwanda. 

Tariki ya 4 Ukuboza 2026, ni bwo Perezida wa Repubuika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro  ya Washington agamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, no guteza imbere ubufatanye mu bukungu.

Ibihugu yombi byiyemeje kubaha ubusugire n’imipaka yabyo, kwirinda ubushotoranyi  n’ibindi bikorwa byahungabanya umutekano w’ikindi gihugu. Guverinoma ya RDC yiyemeje kurandura umutwe wa FDLR no kureka kuyishyigikira bikazafasha u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mipaka yarwo. 

Guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda byiyemeje kandi  gucyura impunzi bijyana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara. 

Impande zombi zaniyemeje gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kugenzura umutekano nishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, hamwe no gufatanya mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA