Abofisiye 38 bo mu nzego zitandukanye z’umutekano bo mu bihugu 10 bya Afurika, barimo 23 b’Abanyarwanda, basoje amasomo y’imiyoborere y’icyiciro cya 14 bahabwaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, abayobozi bahagarariye inzego z’umutekano zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’abafatanyabikorwa b’iri shuri.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Christopher Bizimungu, yavuze ko aya masomo ari gahunda y’umwaka umwe itangwa n’Ishuri Rikuru rya Polisi ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda ndetse na African Leadership University.
Yasobanuye ko gahunda y’aya masomo igizwe n’ibice bitatu birimo amasomo y’ubuyobozi bwa Polisi (Police Command and Staff Course), impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buyobozi n’imicungire y’ibigo (Postgraduate Diploma in Strategic Leadership and Management), ndetse na porogaramu ya Master’s mu masomo yo kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane mu buryo bwubaka (Peace Studies and Conflict Transformation).
CP Bizimungu yavuze ko icyiciro cya 14 cyari kigizwe n’abanyeshuri 38, barimo 23 b’Abanyarwanda na 15 baturutse mu bindi bihugu bya Afurika. Abanyarwanda bari baturutse muri Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano (NISS) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Abanyeshuri mpuzamahanga bari baturutse mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique, Eswatini, Kenya, Malawi, Namibia, Sudani y’Epfo, Somalia, Gambia na Uganda.
Yagize ati: “Ndashimira abanyeshuri ku murimo mwiza bakoze no ku musaruro bagezeho muri aya masomo.”
CP Bizimungu yasabye abarangije aya masomo gukoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu nshingano zabo za buri munsi.
Yagize ati: “Mugiye gusubira mu nshingano zanyu, mujye mwibuka ko mufite inshingano zo gukora akazi mu buryo burushijeho kuba bwiza kandi bwa kinyamwuga. Mwungutse ubumenyi n’ubushobozi byinshi, kandi ibyo bikwiye kugaragarira mu myitwarire no mu bikorwa byanyu.”
Yakomeje avuga ko bafite inshingano zo kugira uruhare mu guteza imbere aho bakorera n’imiryango babamo, ashimangira ko n’impinduka nto zose ziba zifite agaciro kuko ari yo ntego nyamukuru yo kwiga.
Yanasabye abarangije aya masomo gukomeza kubungabunga umubano n’ubufatanye bubatse mu gihe bamaze muri iri shuri.
Yagize ati: “Mujye mukomeza umubano mwubatse hano, kuko uzafasha gushimangira ubufatanye hagati y’inzego muturukamo ndetse n’ibihugu muhagarariye. Murabizi ko guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe bisaba ubufatanye bukomeye hagati y’inzego zitandukanye n’ibihugu.”
CP Bizimungu yongeyeho ko ubufatanye burushaho gukomera iyo ababukoramo bafitanye umubano mwiza, mbere yo kubasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyamwuga aho bazakorera hose.
Yagize ati: “Mujye mukomeza kugira ikinyabupfura n’imyitwarire irangwa n’ubunyamwuga mu bihe byose. Mu mwuga wacu, imyitwarire myiza n’iyubahirizwa ry’amabwiriza ni byo shingiro ry’intsinzi.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimiye abarangije aya masomo ku bwitange n’umuhate bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze bahugurwa, abasaba gukomeza kurangwa n’umuco wo kwiga no kwiyungura ubumenyi mu buzima bwabo bw’umwuga.
Yagize ati: “Kurangiza amasomo si iherezo ryo kwiga, ahubwo ni intangiriro y’indi ntambwe nshya. Imiterere y’umutekano irimo guhinduka ku muvuduko munini. Buri munsi havuka ibibazo bishya, ikoranabuhanga rigatera imbere, abanyabyaha bagahindura uburyo bakoramo, na sosiyete ikagenda ihinduka. Nk’abayobozi, mugomba gukomeza kwiga, gukura no guhuza imikorere yanyu n’ibihe.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko impamyabumenyi bahawe atari izisanzwe, ahubwo ko zigaragaza ubwitange, kwigomwa no guharanira indashyikirwa.
Yagize ati: “Izi si impamyabumenyi zisanzwe. Zigaragaza ubwitange, kwigomwa no guharanira indashyikirwa. Ndashimira buri wese muri mwe kuba ageze kuri iyi ntambwe ikomeye.”
Yanashimiye abayobozi n’abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika bitabiriye uwo muhango, avuga ko ubufatanye buri hagati y’ibihugu n’inzego z’umutekano bukomeje kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka.
Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo abanyacyubahiro, ibigo dufatanya ndetse n’abayobozi baturutse mu bihugu by’inshuti byo hirya no hino muri Afurika. Murakoze kuba mwaje kwifatanya natwe no gukomeza guteza imbere ubufatanye bukomeje gushimangira umutekano n’imikoranire hagati y’ibihugu byacu.”
Minisitiri Nsengimana kandi yashimiye imiryango n’inshuti by’abarangije amasomo ku ruhare rwabo mu kubashyigikira, avuga ko inyuma ya buri muyobozi cyangwa umupolisi ugera ku ntsinzi haba hari abantu bamuba hafi bakamufasha kugera ku ntego ze.
Yagize ati: “Kwihangana mwagaragaje mu bihe aba bapolisi bamaze igihe kirekire batari kumwe namwe, kubatera imbaraga mu bihe bikomeye ndetse no gukomeza kubagirira icyizere, ni bimwe mu byatumye uyu munsi uba impamo. Natwe turabashimira kandi turabizihizanya namwe.”







