Mani Martin agiye gutaramira mu Buyapani
Amakuru

Mani Martin agiye gutaramira mu Buyapani

MUTETERAZINA SHIFAH

June 19, 2026

Umuhanzi nyarwanda Mani Martin yateguje ko agiye kongera gutaramira mu Buyapani mu bitaramo bigamije kumurika Alubumu ye nshya yise ‘Rebirth’ ndetse no gusangiza ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge no kwiyubaka binyuze mu muziki.

Yabitangaje mu ijoro ry’itariki 18 Kamena 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yishimiye kuzasangiza abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi bo muri Miyazaki International University ubutumwa buri muri Alubumu ye nshya.

Mani Martin yasangije abamukurikira integuza y’igitaramo ayiherekeresha ubutumwa bugaragaza ko yishimiye kubataramira. Yanditse ati: “Nishimiye cyane gusangiza Alubumu ‘Rebirth’ Umuryango wa Miyazaki International University.”

Miyazaki International University ni kaminuza yigenga iherereye mu Ntara ya Miyazaki mu Buyapani. Yashinzwe mu 1994 igamije gutanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro zo kubaha abandi, umurimo n’imibanire mpuzamahanga.

Alubumu yiswe Rebirth ni umushinga Mani Martin avuga ko ushingiye ku rugendo rwamuranze mu myaka ishize. Ni urugendo rwamuvanye mu buzima bwo guhora ari mu ruhame no mu bikorwa rusange kandi byinshi, agafata umwanya wo kwisubiraho, gukira ibikomere byo mu bwana no kongera kwiyubaka mu mutima no mu bitekerezo.

Mani Martin aheruka gutaramira mu Buyapani mu rugendo rwiswe Japan Peace Tour, mu 2015, rwateguwe ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF Japan) n’Umuryango NPO T.E.R.

Biteganyijwe ko Mani Martin azakora icyo gitaramo ku wa 11 Nyakanga 2026 muri Miyazaki International University, kizabera mu nyubako y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubusabane (International Exchange Center), kikitabirwa n’umuryango mugari w’iyi kaminuza ugizwe n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi babo. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA