RIB yerekanye abantu 8 bakekwaho kwica batandatu
Amakuru

RIB yerekanye abantu 8 bakekwaho kwica batandatu

MICOMYIZA Fidele

June 19, 2026

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abantu 8 bakekwaho kwica abantu batandatu mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Karere ka Bugesera. Aba bakekwaho ubwicanyi bafatiwe mu Mirenge ya Rweru, Gashora, Mayange, Ngeruka, Kamabuye na Ntarama yo mu Karere ka Bugesera, aho iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ibyo byaha.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, kuri uyu wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata cyari kigamije kuganira n’abaturage ku ngingo zitandukanye zijyanye no gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano.

Yagize ati: “Mu minsi yashize twagiye twakira ibirego ndetse tugakora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mwumvise mu ntangiro z’uy’umwaka mu Karere ka Bugesera abantu bagera kuri batandatu bishwe, bariya bantu umunani mubona barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwabo.

Zimwe mu mpamvu zagaragaye zateje urupfu harimo amakimbirane yo mu ngo cyane cyane ashingiye ku mitungo, gufuha hagati y’abashakanye ndetse n’ubusinzi, nyuma rero hakazamo no kwihanira, kandi ibyo byose ntabwo byemewe.”

Dr. Murangira yibukije ko ubwicanyi buri mu byaha bikomeye kandi buhanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yagize ati: “Ubwicanyi ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Abo bakekwaho ibi byaha, inkiko nizibibahamya, bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.”

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira no kudakoreshwa n’uburakari, ahubwo bakagana inzego zibishinzwe igihe bagize ikibazo. Ati: “Turasaba abantu kutagwa mu cyaha cyo kwihanira. Uwishe umuntu wese mu Rwanda, uko byagenda kose, amaherezo arafatwa kandi agashyikirizwa ubutabera.”

Umuvugizi wa RIB yanagarutse ku kibazo cy’ababyeyi n’abarezi bagaragara ku mbuga nkoranyambaga baha abana ibihano bibabaza umubiri, ashimangira ko ibyo bitemewe n’amategeko. Yagize ati: “Hari ababyeyi n’abarezi tumaze iminsi tubona baha abana ibihano biremereye. Turabibutsa ko bitemewe n’amategeko.”

Yasobanuye ko kandi gukubita umwana ibipfunsi, inshyi, inkoni, umukandara, kumukurura amatwi, kumuha inkonji cyangwa imigeri, kimwe n’ibindi bihano bibangamira uburenganzira bwe, bihanwa n’amategeko.

Dr. Murangira yanagarutse ku mashusho akunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bakubitwa, aho yanenze umuco wo gufata amashusho no kuyasangiza abandi aho gutabara uwahohotewe. Yagize ati: “Mu minsi ishize mwabonye ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’abagore bakubita abagabo. Hari abatekereza ko ababikora badakurikiranwa, ariko si byo. Igitangaje ni uko abantu babona umuntu ahohoterwa bagafata amashusho bakayasakaza aho gutabara. Ese ubumuntu bwagiye he?”

Yongeye kwibutsa abaturage ko gutanga amakuru ku byaha binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitasimbura gutanga ikirego mu nzego zibishinzwe, kuko iperereza rikorerwa mu ibanga kugira ngo ritange umusaruro. Yasabye kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzifashisha mu buryo bwubaka, birinda ibikorwa byo gusebanya, guhohotera abandi cyangwa gukwirakwiza amakuru ashobora guteza ikibazo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA