Al Hilal SC yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League
Siporo

Al Hilal SC yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League

SHEMA IVAN

October 25, 2026

Al Hilal SC yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y’u Rwanda yageze mu matsinda ya CAF Champions League, nyuma yo gutsinda Sidama Bunna yo muri Ethiopia ibitego 2-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi y’ijonjora rya kabiri.

Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.

Al Hilal SC yatsinze umukino ubanza yari ifite impamba y’ibitego bibiri yakuye muri Ethiopia, ikaba yasabwaga kwihagararaho ikanganya cyangwa igatsinda kugira ngo yizere gukomeza.

Ku munota wa 34, myugariro w’ibumoso wa Al Hilal SC, Ernest Luzolo Sita, yafunguye amazamu muri uyu mukino.

Ikindi cyabonetse mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, cyinjijwe na Mohamed Abdelrahman ‘Al Gharbal’.

Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze Sidama Bunna ibitego 2-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi, ihita ikatisha itike yo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

Al Hilal SC ni yo kipe rukumbi ikina muri Shampiyona y’u Rwanda yakomeje mu Marushanwa Nyafurika, nyuma y’uko andi atatu asezerewe.

Ayo ni APR FC yakuwemo na Zamalek SC na Al Merrikh SC yakuwemo na Horoya AC muri CAF Champions League, ndetse na Rayon Sports yasezerewe na Black Bulls muri CAF Confederation Cup.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, Al Hilal yagarukiye muri ¼ cya CAF Champions League, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc.

Tombola igaragaza uko amakipe 16 azaba agabanyije mu matsinda iteganyijwe kubera i Cairo mu Misiri ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA