Amahirwe y’ishoramari aboneka mu bukerarugendo muri ‘Kigali Yacu’
Sobanukirwa

Amahirwe y’ishoramari aboneka mu bukerarugendo muri ‘Kigali Yacu’

Imvaho Nshya

May 20, 2026

‘Kigali Yacu’ ikomeje kuba umwe mu mijyi ifite umuvuduko uri hejuru mu gutera imbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ibikorwa remezo bigenda byubakwa, umutekano, isuku n’imiyoborere myiza bikomeza gukurura abashoramari batandukanye imbere mu Gihugu no hanze. Uretse kuba Kigali ari Umurwa Mukuru w’u Rwanda, ni n’ihuriro ry’ubucuruzi, ubukerarugendo n’udushya mu ikoranabuhanga.

Umujyi wa Kigali wagiye ushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo, gutunganya imihanda, inyubako z’ubucuruzi ndetse no kubaka ibikorwa remezo bifasha abashoramari gukora neza kandi mu buryo burambye. Ibi byose byatumye Kigali iba ahantu heza ho gushora imari mu nzego zitandukanye.

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzengo zikomeye kandi zifite amahirwe menshi yo gushorwamo imari muri Kigali Yacu. Umujyi wa Kigali wakira abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye, baba abitabira inama zitandukanye zibera mu Rwanda, ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa no gusura ibyiza nyaburanga. Dore amwe mu mahirwe y’ishoramari aboneka mu bukerarugendo mu Mujyi wa Kigali:

Ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije

Kimwe mu bikorwa byashyizwemo imbaraga mu myaka 10 ishize muri Kigali Yacu ni ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byakozwe muri iyi gahunda ni ugutunganya ibishanga biri mu Mujyi wa Kigali bigahindurwamo ahantu nyaburanga, ahantu hifashishwa mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi. Ibi rero bitanga amahirwe y’ishoramari ataboneka henshi mu bukerarugendo.

Urugero rwiza rw’ibi ni Pariki y’ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga ibidukikije ya Nyandungu. Ahari iyi Pariki, hahoze ari igishanga cyari cyarangiritse ariko kiza gutunganywamo ahantu nyaburanga ubu hashobora kuboneka n’andi mahirwe y’ishoramari biturutse ku mibare y’abahasura.

Umujyi wa Kigali washyize imbaraga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Itunganywa ry’igishanga cya Nyandungu ryabaye ikimenyetso ko ibishanga mu mijyi bishobora guhindurwamo ahantu nyaburanga hakurura abantu nk’uko byagaragajwe na raporo ya Tripadvisor igaragaza ahantu heza ho gusura. Iyi raporo yashyize iyi Pariki mu 10% by’ahantu heza umuntu ashobora gusura ku Isi mu mwaka wa 2025.

Ibindi bishanga muri Kigali Yacu na byo biri gutunganywa kugira ngo bikomeze guhindurwamo ahantu nyaburanga. Ibyo ni Gikondo, Rwampara, Nyabugogo, Rugenge-Rwintare na Kibumba.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama

Nanone, Kigali Yacu imaze kumenyekana nk’umujyi mwiza wo kwakiriramo inama mpuzamahanga. Mu bihe bitandukanye, Umujyi wa Kigali wagiye wakira inama n’ibikorwa bikomeye byitabirwa n’abantu benshi baturutse mu mpande zose z’Isi. Aha twavuga nk’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM), Women Deliver, World Economic Forum on Africa, International Conference on AIDS and STIs in Africa (ICASA), Africa CEO Forum, na Global AI Summit on Africa.

Umujyi wa Kigali wakira Inama Mpuzamahanga zitandukanye, iyiga ku Ngufu za Nikeleyeri yakiriwe muri iki cyumweru

Ibi rero bihita bitanga amahirwe y’ishoramari yihariye mu bikorwa remezo bikoreshwa mu kwakira inama zitandukanye. Inyubako ya Kigali Convention Centre (KCC) ni imwe mu zimaze kuba ikimenyabose n’ikirango cy’Igihugu, ikaba n’urugero rwiza rw’igikorwa remezo cy’umwihariko mu kubaka ubushobozi bwo kwakira inama ziri ku rwego mpuzamahanga.

Ubukerarugendo bushingiye kuri siporo n’imyidagaduro

Kigali Yacu ntiyasigaye inyuma mu mikino n’imyidagaduro. Mu bihe bitandukanye, hagiye hubakwa ibikorwa remezo bigamije gufasha mu iterambere rya siporo n’imyidagaduro, kwakira amarushanwa atandukanye, haba ku babigize umwuga ndetse n’ababikora nk’uburyo bwo kwishimisha.

Amarushanwa atandukanye ya Siporo u Rwanda rwagiye rwakira ni ikimenyetso cy’umusaruro wavuye mu bikorwa byo guteza imbere imyidagaduro n’imikino. Amwe muri aya marushanwa ni nka FIFA Series, UCI Road World Championships, Basketball Africa League n’andi atandukanye yagiye abera muri Kigali Yacu.

Umujyi wa Kigali wakira Isiganwa Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare

Bimwe mu bikorwa remezo byubatswe muri iyi gahunda ni nka Sitade Amahoro ivuguruye, BK Arena, Zaria Court, Nyarutarama Golf Course n’ibindi. Iki cyiciro na cyo ni kimwe mu bishingiyeho ubukerarugendo muri Kigali Yacu kandi kikabonekamo n’amahirwe y’ishoramari menshi.

Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka

Umuco ni kimwe mu bintu bikurura abantu benshi basura u Rwanda. Kigali Yacu igira uruhare runini mu guteza imbere no kumenyekanisha Umuco Nyarwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi n’umuco. Binyuze mu gutegura ibitaramo ndangamuco, guteza imbere ubuhanzi ubugeni n’ubukorikori, Kigali Yacu ibonekamo amahirwe menshi y’ishoramari mu bukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Kigali Cultural Village n’Inzu Ndangamateka yitiriwe Kandt ni hamwe mu hahari muri Kigali Yacu hashobora gukorerwa ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka. Kigali Cultural Village ifite umwihariko ko ari ahantu hashobora gukorerwa ibikorwa bindi bitandukanye birimo amamurikagurishwa y’umuco, ibitaramo, inama n’ibindi.

Mu Mujyi wa Kigali nanone kandi hagaragaramo icyicaro cy’Inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. 

Kuki wahitamo gushora imari muri Kigali yacu?

Kigali Yacu ni Umujyi utekanye, usukuye, ufite amategeko yorohereza ishoramari ndetse n’ubuyobozi bushyira imbere iterambere rirambye. U Rwanda kandi rwagiye rushyira imbere koroshya uburyo bwo gutangiza ubucuruzi no gushyigikira abashoramari.

Abashora imari bahitamo Kigali, bungukira ku isoko rikura vuba, abaturage bafite icyizere, ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi n’ubucuruzi, ndetse n’icyerekezo cy’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Mu gihe Kigali ikomeje urugendo rw’iterambere no gushyiraho uburyo bworoshya ishoramari, abashoramari ni abafatanyabikorwa b’ingenzi muri uru rugendo. Kigali Yacu rero ni icyerekezo cyiza kuri wowe wifuza gushora Imari ahunguka, harimo n’ubukerarugendo.

Ibishanga bikomeje guhindurwamo Pariki zinyuranye
Imishinga yo kuvugurura imiturire irakomeje, aha ni i Nyabisindu mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko
Kigali Convention Centre yabaye ikimenyabose mu kwakira inama mpuzamahanga (Foto: Faustin Nkurunziza)
BK Arena, kimwe mu bikorwa remezo byakira ibirori bikomeye n’imikino inyuranye ya Basketball (Foto: Faustin Nkurunziza)
Aha ni muri Pariki ya Nyandungu yavuye ku gishanga kititabwagaho ikagera ku kuba icyanya gikurura ba mukerarugendo
Kigali Yacu ishyize imbere kuvugurura imiturire (Foto: Rwanda Government)
Iki ni igishanga cya Nyabugogo kirimo guhindurwa icyanya cy’ubukerarugendo
Imirimo yo gutunganya igishanga cyo mu Gatsata
Aha ni mu gishanga cya Rwampala

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA