Amatora y’inzego z’ibanze: Ibisabwa abashaka kuba Abayobozi b’Uturere n’Umujyi wa Kigali
Politiki

Amatora y’inzego z’ibanze: Ibisabwa abashaka kuba Abayobozi b’Uturere n’Umujyi wa Kigali

ZIGAMA THEONESTE

October 5, 2026

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko amatora y’abayobozi 27 b’Uturere n’Umujyi wa Kigali azaba nyuma y’uko manda z’abayobozi bariho zirangiye mu Ukwakira 2026.

Abashaka kwiyamamariza imyanya y’ubujyanama mu Nama Njyanama z’Uturere, ari na zo zitora abayobozi b’Uturere n’ababungirije, bazakira kandidatire hagati y’itariki ya 10 na 21 Ukwakira 2026. Ibi bikorwa biri muri gahunda y’amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Abayobozi b’Uturere n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’ababungirije, batorwa n’abagize Inama Njyanama zabo.

Ibisabwa ushaka kuba Umuyobozi w’Akarere

Itegeko Ngenga rigenga amatora ryo mu 2026, mu ngingo ya 129, riteganya ko umuntu ushaka kwiyamamariza kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali agomba kuba ari umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali yo muri ako Karere.

Agomba kandi kuba afite nibura impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa iyisumbuyeho yemewe n’urwego rubifitiye ububasha.

Ushaka kuba Umuyobozi w’Akarere agomba kuba afite nibura imyaka 25, mu gihe ushaka kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agomba kuba afite nibura imyaka 35.

Icyakora, amategeko yemera ko umuntu ufite nibura impamyabumenyi cyangwa icyemezo cy’uko yarangije amashuri yisumbuye, kandi afite uburambe bw’imyaka nibura itanu mu mirimo y’ubuyobozi, ashobora kwemererwa gutanga kandidatire.

Uwo muntu na we agomba kuba yujuje imyaka isabwa bitewe n’umwanya ashaka.

Kandidatire z’abashaka kuba abagize Komite Nyobozi y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali zitangwa ku munsi w’amatora imbere y’Inteko Itora.

Amatora y’abagize Komite Nyobozi akorwa mu buryo butaziguye n’amatora y’ibanga.

Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Inteko Itora igizwe n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge, abagize Inama Ngishwanama z’Imirenge n’Akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu z’Abagore, Iy’Urubyiruko, Iy’Abantu bafite ubumuga n’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Akarere.

Bityo, umuntu ushaka kuba Umuyobozi w’Akarere cyangwa Umuyobozi wungirije agomba kubanza gutorwa nk’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali.

Ibisabwa abashaka kuba muri Njyanama

Umuntu ushaka kwiyamamariza kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali agomba kuba ari Umunyarwanda, afite nibura imyaka 21, kandi akaba nta mpamvu imubuza kwiyamamaza iteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora.

Kandidatire itangwa mu nyandiko hakurikijwe amabwiriza ya NEC, hagaragazwa amazina yose, umwanya umuntu ashaka n’Akarere yiyamamarizamo.

Inyandiko isabwa iherekezwa n’umwirondoro w’umukandida (CV), kopi y’indangamuntu, icyemezo cy’imyitwarire myiza, impamyabumenyi y’amashuri yemejwe na noteri, amafoto abiri mato y’amabara, icyemezo cy’uko nta byaha ahamwa na byo ndetse n’inyandiko yashyizweho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Umukandida ushaka kwiyamamaza mu ruhame agomba kubimenyesha mu nyandiko ubuyobozi bw’Akarere nibura amasaha 24 mbere y’igikorwa, kopi ikoherezwa no ku muhuzabikorwa w’amatora ku rwego rw’Akarere.

Abashaka kuba abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali na bo batanga kandidatire ku munsi w’amatora imbere y’abagize Inama Njyanama.

Umukandida ushaka kuba umwe mu bagize Biro agomba kuba ari Umujyanama kuri urwo rwego, afite nibura imyaka 25 kandi afite impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa iyisumbuyeho yemewe.

Naho ufite amashuri yisumbuye ariko akaba afite uburambe bw’imyaka nibura itanu mu mirimo y’ubuyobozi, ashobora na we kwemererwa gutanga kandidatire.

Mu matora y’Akarere, hatorwa Abajyanama 17. Umuntu utuye aho ari ho hose mu Rwanda ashobora gutanga kandidatire mu Karere ashaka, igihe yujuje ibisabwa.

Muri abo, Abajyanama umunani batorwa muri rusange, mu gihe abagore batanu batorwa n’abagize Inama Njyanama z’Imirenge ndetse na Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge n’Akarere.

Abandi Bajyanama bane bahagararira ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga n’abikorera.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali batoramo Biro igizwe n’umuyobozi, umuyobozi wungirije n’umwanditsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko abakandida mu matora y’Inzego z’ibanze bagomba kuba ari Abanyarwanda bafite imyitwarire myiza, bari ku rutonde rw’abafite imiziro yo kuba yahamijwe ibyaha n’ubucamanza.

Bagomba kandi kuba bafite ubuzima bubemerera gukora imirimo basaba kandi ntibabe bafite indi mirimo itemeranywa n’umwanya bashaka.

Abantu bagize uruhare mu gihombo cy’ibigo bayoboye cyangwa abakatiwe burundu igifungo kingana cyangwa kirenga amezi atandatu ntibemerewe kwiyamamaza, keretse babaye barasubijwe mu burenganzira bwabo hakurikijwe amategeko.

Imirimo itabangikanywa no kuba Umujyanama

Itegeko Ngenga, mu ngingo ya 119, rigaragaza imirimo imwe n’imwe idashobora guhuzwa no kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali.

Muri iyo mirimo harimo kuba umukozi wo mu rwego rw’Abaminisitiri, Umudepite cyangwa Umusenateri, umucamanza, umushinjacyaha, umupolisi, umusirikare, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, cyangwa umukozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

Harimo kandi ba Guverineri b’Intara, abakozi ba Leta boherejwe gukorera mu mahanga, abakozi ba NEC n’abakozi b’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali.

Abandi batemerewe ni Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’umwungirije, Umuvunyi Mukuru n’umwungirije, ndetse n’undi wese ufite umwanya amategeko yihariye abuza guhuzwa n’uwo ashaka gutorerwa.

Icyakora, umuntu ufite umwe muri iyi mirimo ashobora gusaba uruhushya rwanditse rwo kwiyamamaza ku muyobozi umukuriye. Agomba guhagarika by’agateganyo uwo mwanya mbere yo gutanga kandidatire.

Ashobora kwiyamamaza kandi, aramutse atowe, agomba kwegura ku mwanya udashobora guhuzwa n’uwo atorewe. Iyo atatsinze amatora, ahita asubira ku mirimo ye yakoraga mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Jean Claude Musabyimana yavuze ko uwemerewe kwiyamamaza agomba kuba afite imyitwarire myiza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA