Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ibisabwa ku bifuza kwiyamamariza kujya mu buyobozi bw’inzego z’Imitegekere y’Inzego z’Igihugu zegerejwe abaturage n’Inama z’Igihugu mu byiciro byihariye.
Hazatorwa abagize Komite Nyobozi ku Mudugudu no ku rwego rw’Akarere ni mu gihe kandi hazanatorwa abagize Inama njyanama zo kuva ku kagari kugera ku Karere.
Biteganyijwe ko kandi hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu z’Abantu bafite ubumuga, Urubyiruko n’abagore kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’Igihugu.
Aya matora biteganyijwe ko azatangirira ku rwego rw’Umudugudu ku wa 24 Ukwakira 2026, akomereze ku rwego rw’Akagari ku wa 31 Ukwakira, hanyuma ku rwego rw’Umurenge abe ku wa 7 Ugushyingo 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ushaka kwiyamamariza umwanya muri Komite Nyobozi y’Umudugudu agomba kuba yujuje ibisabwa birimo kuba ari Umunyarwanda, kuba inyangamugayo, kuba afite nibura imyaka 21 y’amavuko no kuba yararangije amashuri atandatu abanza.
Yagize ati: “Agomba kuba ari Umunyarwanda, ari inyangamugayo, ubwangamugayo bwe bwemezwa n’abari mu nteko itora bose. Agomba kuba nibura afite imyaka 21 y’amavuko, yararangije nibura amashuri atandatu abanza.”
NEC ivuga ko kandi uwifuza kuba Umukuru w’Umudugudu cyangwa kujya muri Komite Nyobozi yawo agomba kuba atuye muri uwo Mudugudu cyangwa awufitemo ibikorwa.
Ibisabwa bijyanye n’aho umuntu atuye cyangwa afite ibikorwa ni na byo bireba abifuza kujya mu Nama Njyanama y’Akagari no mu Nama y’Igihugu y’Abagore, nk’uko byasobanuwe n’uwo muyobozi.
Ku bijyanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, hari itandukaniro ku myaka isabwa. Ku rwego rw’Umudugudu, umukandida agomba kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30. Icyakora, abahagararira urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye bemererwa kuba bafite imyaka 16 y’amavuko.
Mu ngengabihe y’amatora yashyizwe ahagaragara na NEC, ku rwego rw’Akarere hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku wa 14 Ugushyingo 2026, ay’abagore batanu bajya mu Nama Njyanama y’Akarere ku wa 17 Ugushyingo, n’ay’abajyanama rusange b’Akarere ku wa 21 Ugushyingo.
Ku wa 24 Ugushyingo 2026, hateganyijwe amatora ya Perezida na Visi Perezida b’Inama Njyanama n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere.
Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amatora y’Inama z’Igihugu ateganyijwe ku wa 28 Ugushyingo, mu gihe ku rwego rw’Igihugu hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku wa 30 Ugushyingo 2026.