Amb Maj. Gen. Nzabamwita yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Serbia
Politiki

Amb Maj. Gen. Nzabamwita yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Serbia

SHEMA IVAN

April 17, 2026

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni igikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Murwa Mukuru wa Belgrade ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026.

Amb Maj. Gen. Nzabamwita ufite icyicaro mu Burusiya, yavuze ko azakomeza guteza imbere umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Serbia.

U Rwanda na Serbia bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971, uyu mubano wagiye ushyirwamo imbaraga cyane ndetse iki gihugu gifite umubare munini w’Abanyarwanda batuyeyo biganjemo abanyenshuri.

Muri Mata 2023, ibihugu byombi byemeranyije gukorana ubucuruzi mu bijyanye no guhahirana ingano n’ibigori hagamijwe kuziba icyuho cyatewe n’igabanyuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA