Ambasaderi Martin Ngoga, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), yasabye umuryango mpuzamahanga gufata iya mbere mu kurwanya imvugo z’urwango, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kwimakaza ubutabera no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.
Yagaragaje ko kwibuka Jenoside bidakwiye kugarukira ku mihango yo kwibuka no gutangaza raporo, ahubwo bikwiye gutanga umusaruro ugaragara mu burezi, guhindura imyumvire no gufata ingamba zihamye zo gukumira Jenoside.
Ibi Ambasaderi Ngoga yabivugiye mu Nteko Rusange ya Loni yabereye i New York ku wa 12 Ukwakira 2026, mu biganiro byibanze ku kwibuka Jenoside, iterambere rirambye ry’Afurika n’amahoro arambye kuri uyu Mugabane.
Nyuma y’imyaka 32, amasomo yavuye kuri Jenoside akwiye gushyirwa mu bikorwa
Mu butumwa bwe, Ambasaderi Ngoga yashimye ibikorwa bya Loni bigamije kwibuka, kwigisha no gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko nyuma y’imyaka 32 habaye Jenoside yahitanye abasaga miliyoni, ari ngombwa gusuzuma amasomo yayivuyemo n’uko yakwigishwa no gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati: “Mu by’ukuri, ni ayahe masomo twakuyemo, ni iki twungutse, kandi ayo masomo ayobora ate ibikorwa byacu uyu munsi?”
Yasobanuye ko iminsi mpuzamahanga yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyakorewe Abayahudi (Holocaust) na Jenoside yabereye i Srebrenica ikwiye kugira umusaruro ugaragarira mu guhindura imyumvire, gushimangira uburezi no gufata ingamba zo kurwanya no gukumira Jenoside.
Ambasaderi Ngoga yavuze ko hakiri ikibazo cy’abantu bakorerwa ivangura n’itotezwa bazira ubwoko, ururimi cyangwa imyemerere yabo. Yagaragaje kandi ko guhakana Jenoside, gusingiza abayikoze no gutera ubwoba abayirokotse bikomeje kugaragara, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bundi buryo bw’itumanaho.
Yakomeje kwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ishingiye ku ivangura, ibikorwa byo gutesha abantu agaciro no gukwirakwiza imvugo zishingiye kurwango.
Yavuze ko mu 1994 ibitangazamakuru birimo Radio byakoreshejwe mu gukwirakwiza urwango no gushishikariza abantu gukora urugomo, mu gihe muri iki gihe imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga rishya bituma ubutumwa bw’urwango bukwirakwira vuba.
Abasaga 1 000 bakekwaho Jenoside baracyashakishwa
Nyuma y’imyaka isaga 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Ambasaderi Ngoga yavuze ko u Rwanda rugikomeje gushakisha abantu basaga 1 000 bakekwaho kugira uruhare muri iyo Jenoside, bakomeje kwihisha ubutabera mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati: “Twakwibuka dute abazize Jenoside, mu gihe abakekwaho gukora ibyo byaha bakomeje kwihisha ubutabera?”
Yashimiye ibihugu byafashije u Rwanda kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Yasabye kandi ibihugu gukomeza ubufatanye mu butabera, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside no kurinda abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umutungo w’Afurika ugirire akamaro abaturage
Ku bijyanye n’iterambere ry’Umugabane wa Afurika, Ambasaderi Ngoga yavuze ko raporo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni igaragaza ko ikibazo cy’uyu Mugabane kitagarukira ku kubura umutungo kamere, ahubwo ko gikubiyemo n’ubushobozi buke bwo kuwubyaza umusaruro, kuwugumana no kongera kuwushora mu bukungu bw’ibihugu.
Iyo raporo igaragaza ko igihombo n’amahirwe y’ubukungu atabyajwe umusaruro muri Afurika bigera kuri miliyari 2,1 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ishoramari ritaziguye ry’amahanga ryageze kuri miliyari 97 z’amadolari, mu gihe inkunga y’iterambere ari miliyari 42 z’amadolari mu 2024.
