Ambasaderi Umutoni yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Mauritania
Politiki

Ambasaderi Umutoni yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Mauritania

SHEMA IVAN

October 20, 2026

Ambasaderi Umutoni Shakilla yashyikirije Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru i Nouakchott ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026.

Muri Werurwe 2026, ni bwo Ambasaderi Shakilla yari yashyikirije Minisitiri w‘Ububanyi n’Amahanga wa Mauritania, Mohamed Salem Merzoug kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambassaderi Shakilla K. Umutoni watanze impapuro afite icyicaro i Rabat mu bwami bwa Maroc aho iyi Ambasade y’u Rwanda iherereye, akaba ashinzwe kandi inyungu z’u Rwanda muri Tunisia.

Umubano w’u Rwanda na Mauritania urahamye, ndetse mu 2022 ibihugu byombi byemeranyije guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, umutekano n’uburezi.

Amb. Umutoni yashyikirije Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

  • Gumisiriza Eric
    October 21, 2026 at 7:28 am Musubize

    Rwanda is a strong country
    Welcome back .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA