Basketball: U Rwanda rwasezerewe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 
Amakuru

Basketball: U Rwanda rwasezerewe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 

SHEMA IVAN

July 5, 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Nigeria amanota 106-62, yuzuza umukino wa gatandatu wikurikiranya nta ntsinzi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Nyakanga 2026, ni bwo Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda C, yasoje gukina iyi mikino iri kubera muri Pavilhao Multiusos de Luanda, yo muri Angola.

U Rwanda rwakinnye rusabwa kuwutsinda kugira ngo nibura rubone intsinzi imwe muri iyi mikino, dore ko itanu ibanza yose rwayitsinzwe n’amakipe biri kumwe mu itsinda. Ayo arimo Guinea, Tunisia na Nigeria. Nigeria yinjiye muri uyu mukino ndetse iwitwaramo neza kuva utangiye kugeza urangiye, dore ko yayoboye uduce twose tw’umukino.

Agace ka mbere yatsinze amanota 25-14, aka kabiri itsinda 24-15, aka gatatu itsinda 31-15, naho aka kane igatsinda n’amanota 26-18, isoza umukino itsinze amanota 106-62.

Indi mikino yabaye yo muri iki cyiciro cya kabiri, u Rwanda rwatsinzwe ni uwa Guinea amanota 83-69 na Tunisia amanota 83-67. Ikipe y’u Rwanda yasoje irushanwa ifite amanota atandatu gusa. 

Mu mikino ibanza yabaye mu Ugushyingo 2025 na bwo u Rwanda rwatsinzwe imikino yose irimo uwa mbere rwatsinzwe na Guinea amanota 82-70, uwa kabiri na Tunisie amanota 79-66 mu gihe uwa gatatu rwatsinzwe na Nigeria amanota 75-69.

Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar hagati y’itariki 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.

U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria amanota 106-62
U Rwanda rwavuye mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nta ntsinzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA