Indirimbo ‘Dai Dai’ ya Shakira na Burna Boy yaciye agahigo ko kuba indirimbo y’Igikombe cy’Isi yageze ku mwanya wo hejuru ku rutonde rwa Billboard Hot 100 ugereranyije n’izindi zahimbiwe Igikombe cy’Isi mu mateka agahigo kari kihariye iyitwa ‘Waka Waka’ izwi nka This Time for Africa.
Billboard Hot 100 ni urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe kurusha izindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rutegurwa buri cyumweru na Billboard.
Muri iki cyumweru, ‘Dai Dai’ yazamutse imyanya 25 ku rutonde rwa Billboard Hot 100, igera ku mwanya wa 17, ihita irenza ‘Waka Waka (This Time for Africa)’ ya Shakira n’itsinda Freshlyground, yari isanzwe yarihariye ako gahigo.
Dai Dai kandi mu ntangiriro z’iki Cyumweru yageze ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Canadian Hot 100, ikaba inakomeje guhatanira kugera ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa UK Official Singles Chart.
Nubwo iyo ndirimbo iri ku mwanya wa 17 ku rutonde rwa Billboard Hot 100, Billboard yatangaje ko yahagaritse burundu urutonde rwa World Digital Song Sales, aho nimero ya nyuma yarwo yasohotse ku wa 27 Kamena 2026.
Uru rutonde rwashyiragaho indirimbo zagurishijwe cyane mu buryo bw’ikoranabuhanga ziturutse mu bice bitandukanye by’Isi birimo Nigeria, Aziya, Caribbean, Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu.
Abahanzi bo muri Nigeria barimo Wizkid, Mr Eazi na Rema ni bamwe mu baherukaga kuyobora uru rutonde. Agahigo “Waka Waka (This Time for Africa)” yari ifite kari gashingiye ku kuba yari yarageze ku mwanya wa 38 ku rutonde rwa Billboard Hot 100 yegukanye mu 2010.