Abanyempano batandukanye barimo abasizi, abakinjyi b’ikinamico, abanditsi n’abandi bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw’umuhanga mu kwandika no gukina ikinamico Bingo Regis uherutse kwitaba Imana.
Ni igitaramo cyiswe Amararo ya Bingo cyateguwe na Le space isanzwe itanga urubuga ku buhanzi bushingiye ku mico itandukanye.
Abategura icyo gitaramo babitangarije ku mbuga nkoranyambaga zabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 01 Nzeri 2026 aho bagaragaje ko umuhanzi atazima.
Banditse bati: “Umuhanzi ntapfa kuko ubuhanzi bwe buhora iteka muri twe, dutewe ishema no kubatumira mu gitaramo ‘Amararo ya Bingo’ cyo kwizihiza ubuzima butazigera buzima bwa Bingo Regis.”
Bakomeza bagaragaza uruhare rwa Bingo mu buhanzi nserukarubuga bw’u Rwanda banasaba buri wese gutanga inkunga ashoboye mu rwego rwo gufata mu mugongo umuryango we.
Bati: “Bingo yari umwanditsi, umutonza ndetse n’umukinnyi w’ikinamico wabigize umwuga, yari umuhanzi mu ngeri zose akaba umuhanzi mu ngiro no mu mutima. Itange uko ushoboye inkunga izashyikirizwa umuryango.”
Igihozo Nsengiyumva Regis, wamamaye nka Bingo Regis, yari umwanditsi mwiza w’amakinamico, umukinnyi, ndetse n’umuyobozi w’ibikorwa by’ubuhanzi, akaba yaritabye Imana mu buryo butunguranye mu ijoro ryo ku wa 9 Nzeri 2026.
Kuva ku munsi Bingo Regis yitabye Imana, imiryango itandukanye y’ubuhanzi n’abakoranye na we bakomeje gutanga ubutumwa bumwifuriza kuruhukira mu mahoro no gukomeza umuryango we.
ArtRwanda-Ubuhanzi ni bamwe mu batangaje ubutumwa bwo kumwibuka mu minsi yakurikiye urupfu rwe, bagaragaza agahinda batewe no kubura uyu muhanzi wari uzwi cyane mu gukina amakinamico no mu bindi bikorwa by’ubuhanzi. Bagarutse ku mpano ye, ubugwaneza ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.
Ku wa 14 Nzeri 2026, ACREOL Global, Umuryango wakoranye na Bingo Regis binyuze muri Rwanda Arts Initiative, na wo watangaje ubutumwa bwo kumwibuka. Wagaragaje ko Bingo Regis yakoresheje ubuhanzi mu kugeza ubutumwa bwubaka ku baturage, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuzima no kwita ku barwayi, uvuga ko umurage yasize mu bihangano bye uzakomeza kwibukwa.
Ku wa 15 Nzeri 2026, Théâtre de la Ville de Paris na yo yateguye igikorwa cyo kumwibuka kuri Théâtre des Abbesses i Paris. Uyu Muryango w’ubuhanzi wagaragaje umubano wari usanzwe hagati yawo na Bingo Regis kuva mu 2023, unageza ku muryango we, inshuti ze n’abahanzi b’Abanyarwanda ubutumwa bw’akababaro.
Umuryango wa Institut Français na wo wagaragaje ko wababajwe n’urupfu rwa Bingo Regis, bagaragaza ko bamwibuka nk’umuhanzi wihariye, cyane cyane binyuze mu bihangano bye birimo Indemarugamba, aho yagarukaga ku mateka n’umurage.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 10 Ukwakira 2026, kugeza ubu hakaba hataratangazwa igihe azashyingurirwa.

