BPR Bank yatangiye gutera inkunga ibitaramo by’imyidagaduro
Ubukungu

BPR Bank yatangiye gutera inkunga ibitaramo by’imyidagaduro

MUTETERAZINA SHIFAH

May 18, 2026

BPR Bank Rwanda Plc yatangiye urugendo rwo gutera inkunga ibitaramo by’imyidagaduro aho ku ikubitiro yatangiriye ku iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riteganyijwe gutangira mu mpeshyi ya 2026 mu rwego rwo kugaragariza abanyamuryango bayo n’abandi bifuza kuyigana gahunda zayo z’ingirakamaro.

Ni bimwe mu byagarutsweho n’ubuyobozi bwayo buvuga ko impamvu nyamukuru yatumye batangira gutera inkunga ibitaramo ari uko impuzandengo y’abakiriya bayo ari urubyiruko bityo bifuje kubegera banyuze mu bitaramo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza serivisi za BPR, Garuka Patricia Allen yagaragaje ko banejejwe no kwitabira iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival bafata nk’amahirwe yo kubahuza n’abakiriya babo ku buryo bazabagezaho serivisi zabo.

Yagize ati: “Impuzandengo y’abakiriya bacu benshi ni urubyiruko, twatangiye urugendo rwo kubashyikiriza serivise zacu twifashishije iri serukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, ni yo mpamvu nyamukuru yatumye twifatanya n’abariteguye.”

Akomeza bagaragaza ko BPR yishimiye kandi yiteguye kuzajya ibasanga aho bari ndetse bazabaha serivise zirimo n’inguzanyo itangwa binyuze ku ikoranabuhanga, n’izindi serivise zijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati:” Uretse kubereka uburyo bahabwa inguzanyo bakoresheje telephone, tuzanabashishikariza kwizigamira kuko nibakora urugendo rwo kwizigamira hamwe na twe ntagushidikanya bazatera imbere nanone ntabwo twashishikariza abantu gufata inguzanyo gusa tutababwira uko bakwizigamira.”

Mu bindi bazakora harimo kumara impungenge abakiriya babo ku bijyanye n’amakuru babafiteho y’uko Banki y’abaturage yahombye ahubwo bakabaha amakuru yabo agezweho y’uko ibibazo byakemutse.

BPR Bank ivuga ko nubwo hari igihe yahuye n’ibibazo ariko umuntu wese waba yarabitsaga muri iyo banki guhera mu mwaka wa 1975 kugeza ku itariki 31 Nyakanga 2007, akiri umunyamigabane wayo.

BPR Bank yungutse miliyari 40,890 Frw havanywemo umusoro mu mwaka wa 2025 mu gihe umwaka wabanje wa 2024, yari yungutse miliyari 29,674 Frw bakaba bakomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo ababagana barusheho kumva no gusobanukirwa serivise zabo ari na yo mpamvu yo gutangira gutera inkunga ibitaramo.

Patricia Allen Garuka avuga ko kwitabira Iwacu Muzika Festival ari amahirwe yo kwegereza serivise zabo urubyiruko

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA