Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu 10 barimo umugore umwe n’abagabo icyenda bagwiriwe n’ikirombe bacukura amabuye yo kubakisha mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama ku wa Kane, bakuwemo bose bapfuye.
Ni nyuma y’ibikorwa byo kuba shakisha byatwaye amasaha menshi, byarangiye abakekwaga ko ari bo bakoragamo babonetse ariko bashizemo umwuka bose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizerimana yagize ati: “Nyuma y’amakuru twahawe n’abaturage yagaragazaga ko abari bagiye mu kazi mu kirombe bageraga ku 10, hatangiye ibikorwa byo kubashakisha aho imibiri yabo yabonetse mu masaha y’ijoro. Bari abagabo 10 n’umugore umwe aho bose bari bapfuye ubu imirambo yabo ikaba yajyanywe ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru.”
SSP Twizerimana yihanganishije imiryango yabuze ababo abasaba ko abakora bene iyi mirimo bakwiye kujya bitwararika ku byateza impanuka.
Ati: “Icya mbere ni ukwihanganisha imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka. Icya kabiri ni ubutumwa ku bakora iyi mirimo y’ubucukuzi, aho tubibutsako bakwiye kujya bakora ubugenzuzi buhoraho bifashishije abahanga (engineers) muri ibi bikorwa kugira ngo hasuzumwe kenshi ubukomere n’ubworohe bw’ubutaka buri gukorerwaho. Ibi bifasha mu kwirinda cyangwa kugabanya impanuka nk’izitwara ubuzima bw’abantu.”
Abaturage bashenguwe n’iyi nkuru y’inshamugongo bagaragaza ko iyo mpanuka yabakuye umutima, ariko bavuga ko babikuyemo isomo.
Munyangeyo Claver yagize ati: “Ni inkuru y’inshamugongo. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo ariko akaga ni ukubona ko abantu baguweho n’Isi mukarira mukabura icyo gukora ngo mutabare. Urabona ko n’imashini zifashishijwe byatwaye hafi amasaha icyenda zitarabageraho. Aba bantu bapfuye urupfu rubi pe!”
Ayinkamiye Odette na we avuga ko iyi mpanuka yamukuye umutima, ati: “Abantu twarize tugezaho turiyakira bamwe baranagenda tukajya tugaruka kureba ko babagezeho. Gusa nta gutuza umuntu yagira kuko watekerezaga uti ahari hari awaba akiri muzina ariko ukibaza uko yaba amerewe iyo mu kuzimu. Ni urupfu dushenguye imitima kuko aba bantu batarwaye ngo tubarwaze, aho babyutse bajya mu kazi nk’abari bucyure amahaho mu miryango yabo bikaba birangiye batagarutse.”
Bamwe mu basanzwe bakora ubucukuzi nk’ubu bavuga ko iyi mpanuka yaba yatewe no kuba ubutaka bwari bwaranyoye amazi menshi mu bihe by’imvura biheruka, hanyuma bukaza kurekurana n’amabuye muri ibi bihe by’impeshyi.