Kwibohora 32 mu mboni z’urubyiruko
Imibereho

Kwibohora 32 mu mboni z’urubyiruko

MICOMYIZA Fidele

July 10, 2026

Kwibohora ku nshuro ya 32 ni igihe cyihariye ku rubyiruko rw’u Rwanda. Si umunsi wo kwishimira gusa intsinzi y’Ingabo za RPA – Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo ni umwanya wo kwibuka amateka, gusigasira ibyagezweho no kureba icyerekezo cy’ejo hazaza. Mu bitekerezo by’urubyiruko, Kwibohora bisobanuye byinshi birenze ibirori: Ni isomo ry’ubumwe, imbaraga n’icyizere cy’ahazaza h’igihugu.

Patience Uzayisenga, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yibutsa ko imyaka 32 ishize yagaragaje impinduka zikomeye mu guha ijambo urubyiruko n’abagore. Ati: “Njye nk’igitsina gore kera mu mateka twumvaga ko nta mukobwa cyangwa umugore wahabwaga ijambo, ntawahabwaga inshingano muri Leta. Ubu buri wese afite agaciro kangana n’akundi, nta busumbane buhari. Urubyiruko duhabwa amahirwe yo kujya mu nzego za Leta, dufite amahoro ndetse n’ubuyobozi bwiza. Turashimira by’umwihariko Perezida wacu Paul Kagame udahwema kudushakira amahirwe aho aduhuza n’amahirwe adufasha kwiteza imbere.”

Patience Uzayisenga, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake

Noella Shyaka, ukoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko Kwibohora kuri we bisobanuye ubwisanzure, umutekano n’amahirwe yo kubaho no kwiteza imbere nta bwoba cyangwa akarengane. “Ndanyuzwe bitewe n’imiyoborere myiza, ibyo byose biri ku rwego rushimishije,” ashimangira. Ku bwe, kuba urubyiruko rufite amahirwe yo kwiga, gukora no kwihangira imirimo mu gihugu gitekanye ari ikimenyetso cy’uko Kwibohora ari umurage uhoraho.

Noella Shyaka ukoresha imbuga nkoranyambaga

Bugingo Bonny, uzwi nka ‘Junior Giti’ kubera gusobanura filimi no gukoresha imbuga nkoranyambaga, abona ko mu gusigasira ibyagezweho urubyiruko rukwiriye gukomeza ubumwe. “Twavutse mu bihe bigoye ko Abanyarwanda baba umwe, none uyu munsi byagezweho. Mu kazi dukora, abo dusangira cyangwa tubana, tubane neza nta vangura. Dukomeze ubumwe.” Kuri Juniro Giti, ubumwe bw’Abanyarwanda ni inkingi ikomeye y’iterambere, kandi urubyiruko rufite inshingano yo kubusigasira.

Bugingo Bonny wamenyekanye nka Junior Giti mu gusobanura filimi

Rumaga Junior, umusizi uzwi mu buhanzi bw’imivugo, yibutsa ko urubyiruko rukwiriye guha agaciro imiryango yaburiye ababo mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Ati: “Ababuriye ababo ku rugamba rwo kubohora Igihugu, dukwiriye kubabera abana ku babyeyi bababuze, no kubabera ababyeyi ku bana bababuze. Tugomba kugerageza kuba mu cyuho cy’ababo babuze.” Ibi bitekerezo byerekana ko Kwibohora ari umurage ukeneye gusigasirwa binyuze mu kwita ku miryango yabuze abayo.

Umusizi Junior Rumaga

Umuhanzi Muyango, wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yibukije ko umurage w’ingenzi urubyiruko rukwiriye gusigarana ari amateka. Ati: “Icyifuzo dufite ni uko abadukomokaho n’ababyirutse nyuma bakwiriye kwiga amateka cyane. U Rwanda, abaruharaniye, abarurwaniye, bamwe bari mu myaka nk’iyanyu. Ni mwe mugomba kumenya amateka y’iki gihugu kuko ni icyanyu mu myaka itatu cyangwa itanu. Mugomba kumenya uko igihugu cyabayeho, uko cyababaye n’uko cyagarutse mu munezero. Ni bwo muzamenya uko muzagifata.” Muyango ashimangira ko kumenya amateka ari inshingano y’urubyiruko kugira ngo rurusigisire igihugu mu mahoro n’iterambere.

Ibi bitekerezo bigaragaza ko ‘Kwibohora 32’ ari isomo rikomeye ku rubyiruko. Ni umwanya wo kwibuka ko intsinzi yagezweho binyuze mu bwitange bw’abari mu rugamba, ariko kandi ni inshingano ku rubyiruko gukomeza gusigasira ibyagezweho. Ubumwe, ubwiyunge no kwiga amateka hagamijwe kubungabunga iterambere, amahoro n’umutekano w’u Rwanda rw’ubu n’ejo hazaza, ni inkingi zigaragazwa n’urubyiruko nk’umurage w’ingenzi.

Umuhanzi Muyango wagize uruhare mu kubohora Igihugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA