Mu myaka 32 politiki y’uburezi yaguye amarembo, 4 766 125 bari mu mashuri
Uburezi

Mu myaka 32 politiki y’uburezi yaguye amarembo, 4 766 125 bari mu mashuri

NYIRANEZA JUDITH

July 10, 2026

Uburezi ni ishingiro ry’iterambere kuko uwize ajijuka akagira imyumvire isobanutse, bityo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho politiki idaheza, buri wese akagira uburenganzira bwo kwiga guhera ku mashuri y’inshuke kugera muri kaminuza n’amashuri makuru.

Mu Ukuboza 2025, abanyeshuri 4 766 125 bigaga mu byiciro bitandukanye. Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburezi bw’u Rwanda bwahereye ku busa kuko ibikorwa remezo byari byarasenywe, abarimu benshi barishwe abandi barahunze, ariko kuri ubu gahunda ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashingiye ku burezi budaheza. Yagize ati: Politiki y’uburezi yari ihari yari politiki iheza, ari uburezi bugenewe bake, ariko wareba politiki yashyizweho muri iyi myaka 32 ishize ni politiki yo kwagura amarembo y’uburezi kugira ngo Abanyarwanda bose babugereho kandi iyo ntambwe yagezweho.”

Amashuri y’inshuke yabaye umusingi w’indi myigire. Minisitiri Nsengimana yavuze ko umwana wize mu mashuri y’inshuke aba atandukanye n’utarayize kuko ahigira byinshi bifungura umutwe, bigakangura ubwonko bikaba umusingi mu myigire yo mu bindi byiciro. Mbere ya 1994, amashuri y’inshuke yari mbarwa. Mu 2014 yari 2 076 yigamo abanyeshuri 159 291; mu 2017 yari 3 186 arimo abanyeshuri 220 435 n’abakozi 6 812; naho mu Ukuboza 2025 abana basaga 680 000 bigaga mu mashuri y’inshuke.

Amashuri abanza yateye intambwe igaragara. Mu 2017 yari 2 877 arimo abanyeshuri 2 540 374 n’abakozi 43 906; mu Ukuboza 2025 abanyeshuri bageze kuri 3 000 709. Mu mashuri yisumbuye, imibare yerekana impinduka ikomeye: mu 1994 hari abanyeshuri 37 000 gusa, mu Ukuboza 2025 abagera kuri 598 806 bigaga mu cyiciro rusange, naho 196 384 bigaga mu cyiciro cya kabiri, bose hamwe bakaba 795 190.

Politiki y’u Rwanda yashyize imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo umunyeshuri ajye asohoka mu ishuri ahita ajya mu kazi. Mu 2017, abanyeshuri 107 501 bigaga mu mashuri 402 n’abakozi 6 929. Mu Ukuboza 2025, abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bari 116 791; mu gihe 12 423 biga mu mashuri y’igihe gito; 15 543 bigaga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi ngiro (Polytechnics).

Kaminuza n’amashuri makuru yabaye isoko y’ubushakashatsi. Mbere ya 1994, abiga muri kaminuza bari 2 000 gusa. Mu 2017 bari 80 773, naho mu Ukuboza 2025 bageze kuri 114 931.

Hamwe na hamwe haracyari imbogamizi

Ikibazo kikigaragara mu mashuri ni ahakiri ubucucike mu mashuri n’amashuri ashaje. Mu gukemura iki kibazo, Leta ikomeje kubaka ibyumba bishya. Hagati ya 2017–2024 hubatswe 27 500 kandi igikorwa kirakomeje. Amashuri ashaje arasanwa, hakanubakwa amashya. Hakomeje kongerwa ubushobozi mu guhugura abarimu, guhuza amasomo n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye, no guteza imbere ibikorwa remezo birimo za laboratwari za kaminuza kugira ngo abanyeshuri bigire mu bikoresho bifatika. Kugeza uburezi ku rwego rwiza, bukagira ireme bisaba ubufatanye bwa Leta, ababyeyi, abanyeshuri n’abarezi. Politiki y’uburezi yaguye amarembo, ikaba yaratumye mu myaka 32 ishize Abanyarwanda bose bagira amahirwe yo kwiga, bigaragazwa n’abo 4 766 125 bari mu mashuri mu Ukuboza 2025 nk’uko bigaragazwa n’imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburezi

Hubatswe kandi hakomeje kubakwa ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri
Laboratwari zishyirwamo ibikoresho bigezweho, bikarushaho kunoza imyigire
Abana biga mu mashuri y’inshuke bikabafungura ubwonko, baba bakerebutse
Abanyeshuri bariyongereye kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muri kaminuza n’amashuri makuru

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA