Abaturage bo mu Kagari ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare banyuzwe no kwizihiza isabukuru ya 32 yo Kwibohora bataha ibilo bishya by’Akagari byuzuye bitwaye miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba baturage bavuga ko ibyo biro by’Akagari byubatswe mu buryo bugezweho bije nk’igisubizo cy’ivumbi ryabasanganiraga bagiye gusaba serivisi sitangirwa ku Biro by’Akagari bishaje bahamya ko byari bibabangamiye cyane kubera uko yasaga nabi, ishaje ndetse itajyanye n’igihe.
Isange Betty agira ati: “Inaha twari dufite ikibazo cyo kwakirirwa mu biro by’Akagari bisa nabi. Ubuyobozi bwakoreraga mu kazu ka kera kari kubatse nabi utarwanyamo ivumbi ngo bikunde. Ni ahantu hatari habereye gutangirwa serivisi.”
Muhirwa Manasseh na we yagize ati: “Ku bantu batuye inaha bakaba badakunda kugenda bari barabyakiriye bakumva ko ibiro by’ubuyobozi ari uko biba bimeze. Ariko ku muntu utembera akagera ahandi, ukareba aho Utugari dukorera wumvaga umwazwa no kwinjira mu Biro by’Akagari birutwa n’inzu y’umuturage uciriritse.”
Cyurinyana Rose na we yavuze ko batewe ishema no kuba batashye ibiro bishya bifasha mu kunoza serivisi, aho yagize ati: “Ni impinduka zikomeye zageze iwacu. Abagana ubuyobozi bari kwakirirwa ahantu hazima. Turishimira ko twizihije Kwibohora kuri iyi nshuro ya 32 kwakirirwa mu Biro by’Akagari bisa neza cyane, yaba inyuma ndetse n’imbere kuko hanashyizwemo ibikoresho bibereye ibiro koko.”
Akomeza agira ati: “Ikindi ariko mu Kagari haba ibyiciro bitandukanye by’abahagarariye abaturage bashobora kugirira gahunda rimwe ku Kagari wasangaga babuze aho bicara gahunda zabo zigapfa cyangwa bagakora banyagirwa. Twavuga nk’Abunzi, abahagariye urubyiruko, abagore, Abajyanama n’ubuzima,ab’ubuhinzi n’abandi.”
Ndagijimana Pascal na we yagize ati: “Ni ukuri ubuyobozi bwarakoze kutwubakira Akagari. Winjiramo rwose ukumva uhishimiye, ntekereza ko bizafasha mu gutanga serivisi zinoze.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere Ka Nyagatare, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko kimwe mu byo abatuye i Nyagashanga bari basabye harimo kubakirwa akagari.
Ati: “Kubakirwa Akagari byari mu byo abaturage bagejeje ku buyobozi. Hakozwe ibishoboka rero kugirango uyu mwaka na bo bizihize ukwibohora banibohora kwakirirwa ahantu binubiraga. Kariya Kagari ni hamwe mu batari bafite inyubako nziza yo gukoreramo. Si uko bibagiranye rero ahubwo mu igenamigambi rya buri mwaka tugenda tureba ibikorwa remezo bizagezwa ku baturage hashingiwe ku byifuzo baba batanze n’uburyo ingengo y’imari iba igomba gusaranganywa.”
Akomeza agira ati: “Twizera ko iriya nyubako izabafasha mu kunoza serivisi zihabwa abaturage. Bazajya bakirwa yaba imvura igwa cyangwa izuba, kuko hari aho abagana ubuyobozi bakwicara bagategerereza.”
Iyi nyubako ifite icyumba cy’inama, Ibiro bya Gitifu w’Akagari, ibya SEDO, n’ibindi byumba bibiri byakwifashishwa muri serivisi zigenerwa abaturage. Yashyizwemo kandi ibikoresho bikenerwa mu gutanga serivisi no kwakirwa abagana ubuyobozi.

