Bugesera: Bagaye abadatanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa
Imibereho

Bugesera: Bagaye abadatanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa

HITIMANA SERVAND

April 18, 2026

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Bugesera bagaya abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abo bishwe batarashyingurwa bakomeje kwinangira kuyatanga ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ibi ni ibyagutsweho ku wa 15 Mata ubwo mu Rwibutso rwa Ntarama hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 27 yabonetse hirya no hino muri Aka karere.

Umwe mu bafite ababo bashyinguwe, Mukandeze Angelique yagaragaje ko hari abakomeje kwanga gutanga amakuru ku bwende mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badahwema kubibasaba.

Yabivuze nyuma y’aho umubiri w’umubyeyi we usanzwe mu isambu y’abantu bari baramubwiye ko batazi aho uwo mubiri uherereye.

Ati: “Nye nabwiwe aho umubyeyi wanjye yanyujijwe ajyanwa kwicwa ariko nyoberwa nyir’izina aho umubiri we uherereye. Bambwiye ko yakuwe mu nzu kwa Munyagihe bakamumanukana ngo barenga mu gihuru ariko ngo ko batazi aho yiciwe. Nakomeje kugira igishyika, abasore bamwishe bivugwa ko bahungiye muri Uganda ariko nabahasigaye bimana amakuru”.

Yunzemo ati: “Imyaka 32 yari ishize naratakambye mbaza aho umubyeyi wanjye yashyizwe nyuma yo kwicwa ariko ba nyiri isambu bakavuga ko batahazi. Baje kugurisha barimuka tubura burundu uwadutungira agatoki aho bamwiciye. Muri uyu mwaka ni bwo abahaguze baje ku mubona baca imirwanyasuri aho bahinganga.

Ibi rero bidushavuza imitima. Imyaka ingana itya abantu bahingira hejuru y’abacu babizi bakaryumaho? Gushyingura abacu bituruhura imitima”.

Mukandeze avuga ko aho umubiri w’umubyiyi we wakuwe nta na metero 300 zihari uvuye aho abo yasabaga amakuru bakayamwima bari batuye

Ati: “Ushobora kuba utarishe ariko uzi aho Abatutsi biciwe kuhavuga ni ukudufasha. Icyaha ni kibi cyababujije amahoro baragurisha baragenda none koko aho twakekaga ni ho twasanze umubyeyi wanjye, mu isambu yari imaze iki gihe cyose ihingwa n’abari bahatuye yicwa”.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Ndatsikira Evode yasabye ko ufite amakuru ku hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga.

Ati: “Abantu bakwiye kubyumva. Gushyingura uwawe bigabanya ihungabana rikanashira. Iyo dushyinguye abacu tubagiraho amakuru yuzuye tukamenya ko bishwe ,tukagira aho tubasura bikaturuhura. Ntibikwiyeko hari abakiri mu byobo,mu miferege bakaba batarashyingurwa kandi hari abafite amakuru. Turabasaba kuyatanga imibiri itaraboneka na yo igashyingurwa mu cyubahiro”

Mu karere ka Bugesera mu byahoze ari amakomini ya Kanzenze, Ngenda na Gashora ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi, bijyana n’amateka  y’ibyabanje gukorwa n’ubuyobozi bwariho ,aho Abatutsi bagiye bakurwa mu bindi bice by’Igihugu bakimurirwa mu Bugesera.

Inzego z’ubuyobozi zunamiye abazije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imibiri 27 yashyinguwe mu cyubahiro
Angelique Mukandeze ahamya ko kubona uwawe ukamushyingura biruhura umutima

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA