Bugesera: Hatashywe umuyoboro w’amazi  wuzuye utwaye asaga miliyari 1 Frw
Ubukungu

Bugesera: Hatashywe umuyoboro w’amazi wuzuye utwaye asaga miliyari 1 Frw

NYIRANEZA JUDITH

March 27, 2024

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye yatashye umuyoboro w’amazi Mwogo-Juru wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari.

Uyu muyoboro uzaha amazi abaturage basaga ibihumbi 46 bo mu Mirenge ya Mwogo ahubatswe amavomo agera kuri 25 n’uwa Juru ufite 12.

Umuyoboro Mwogo-Juru wubatswe ku bufatanye bw’Umushinga WaterAid Rwanda n’Akarere ka Bugesera, watwaye amadorali y’Amerika ibihumbi 800, muri yo WaterAid Rwanda yatanze amadolari ibihumbi 500 naho Akarere gatanga ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika, angana na miliyari 1,300 y’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore Jimmy mu gutangiza uwo muyoboro w’amazi yasabye abaturage kuzawufata neza, kuko ibikorwa remezo biba ari bo bizagirira akamaro mbere na mbere.

Ati: “Mu by’ukuri ni ikintu cyadushimishije kuko hari Utugari turimo Kabukuba, Juru, Kabusovu  tutagiraga amazi none ubu twayobonye. Leta twishimira intambwe yatewe bikadufasha kwigisha abaturage kwimakaza isuku n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine yavuze ko gutanga amazi meza kuri abo baturage ba Bugesera biri muri gahunda yo kuyageza ku Banyarwanda bose.

Abatuye Mwogo na Juru bagejejweho amazi meza

Yagize ati: “Natwe turishimye ko twabashije kubagezaho amazi turabizi ko mwari muyakeneye.Tuzakomeza ibikorwa nk’ibi kugira ngo amazi agere kuri buri Munyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye abaturage b’Umurenge wa Mwogo kubyaza umusaruro amazi bahawe bakiteza imbere.

Yashimiye kandi umufatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere bagize uruhare mu bikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gutaha umuyoboro w’amazi, yavuze ko Umurenge wa Mwogo wari umaze igihe kinini utagira amazi, ashimira Abafatanyabikorwa.

Ati: “Igikorwa dutashye uyu munsi ni umusaruro w’ubufatanye bw’inzego nyinshi.”

Mutabazi kandi yijeje abaturage ko ibikorwa byo kongera umubare w’amavomo rusange mu Mirenge ya Mwogo na Juru detse no mu Karere hose izakomeza gukorwa mu rwego rwo kwegereza amazi meza abaturage b’Akarere ka Bugesera.

Ni igikorwa kishimiwe n’abatuye iyi mirenge yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

  • MTN irekure
    March 27, 2024 at 6:34 pm Musubize

    Nigikorwa
    Cyokishimirwa
    Arikomumurenge
    Wajuru
    Abaturagebabaje
    Kuberako batabona
    Amazi
    Nimutugari
    Dukukurikira
    Akagari
    Ka
    Juru
    Nakagari
    Ka
    Mugorore
    Kuko akagari ka
    Juru mumpeshyi
    Kuryakuvoma
    Bakoresha
    Km 7 gose akagari ka
    Juru nako
    Gakeneye
    Amazi.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA