Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, (RDB) rwatangaje ko rwimuriye icyicaro cyarwo mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako nshya iherereye ku muhanda KN 69 Street, ahateganye na Cathédrale ya Saint Michel.
Itangazo rya RDB ryagaragaje ko serivisi zayo zose zizajya zitangirwa kuri icyo cyicaro gishya, ndetse Ibiro byayo bitangirwamo serivisi zikomatanyije zikaba zizatangirwa mu igorofa ryo hasi ry’iyo nyubako; mu gihe ibiro by’izindi nzego zishamikiye kuri uru rwego gahunda yabyo izatangazwa mu gihe kizaza.
Itangazo ryagize riti: “Gahunda yo kwimura ibiro by’inzego zishamikiye kuri RDB zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku nama, (Rwanda Convention Bureau) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Petroli na Gaze (RMB) izatangazwa mu gihe kiri imbere.”
Ku wa 05 Gicurasi 2026, ni bwo RDB yatangaje ko ifunze by’agateganyo inyubako yakoreragamo yari iherereye ku Gishushu kubera imirimo yo kuyivugurura.
Iyo nyubako yaguzwe na Leta kuri miliyari 42 Frw ntiyakunze kuvugwaho rumwe kuko Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) cyavuze ko cyabanje kuyikorera ubugororangingo, kireba niba nta kibazo ifite, ariko isesengura ngo ryasanze ifite ibibazo, hafatwa ingamba zo gukosora amakosa yari mu myubakire yayo, arimo ayaturutse ku buryo yari yarashushanyijwe n’andi yo mu myubakire.
Uko iminsi yagiye ishira, ibibazo byayo byakomeje kugaragara ku buryo byageze aho isaduka, ndetse ayo makosa yakomeje kugaragara ari na yo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko ku mutekano w’abayikoreramo, baba bimuwe, ikabanza gutunganywa.