Ku wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026, ku Kigo cy’Icapiro ry’Igihugu (Rwanda Printery Company (RPC Ltd), habaye Inama Rusange y’Abanyamigabane (AGM) ku cyicaro gikuru giherereye i Remera, Kigali. Iyo nama kandi yanahuriranye n’Inama y’Ubutegetsi ya RPC, ubuyobozi bukuru bw’ikigo ndetse n’umunyamigabane mukuru, Agaciro Development Fund yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru (CEO), Bwana Kayinamura Ulrich.
Inama yayobowe na Bwana Ntare Jerry, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, yitabirwa n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya RPC, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo wa RPC Bwana Bizimana Jerome, ndetse n’abayobozi b’amashami abarizwa muri RPC.
Inama yemeje ku mugaragaro Raporo y’Imari y’umwaka warangiye ku wa 31 Ukuboza 2025, ishima cyane imikorere ya RPC ku isoko rya servisi z’icapiro ndetse n’itangazamakuru ryayo rigizwe na Imvaho Nshya na La Nouvelle Releve.
Inama yemeje umwanzuro wo gutanga inyungu ku munyamigabane ingana na 112,827,937 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 10% by’inyungu ikigo cyungutse ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1,128,279,376. Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RPC, Bwana Ntare Jerry akaba yashimiye RPC kuri iyi ntambwe dore ko ari ubwa mbere iki kigo gitanze inyungu ku munyamigabane.
Ntare yagize ati: “Iyi nyungu ni ikimenyetso cyo kwaguka kwa RPC Ltd, imiyoborere myiza y’ikigo ndetse n’ubwitange bw’abakozi ba RPC. Igaragaza umuhate wacu mu kubaka iterambere rirambye no kwizerwa ku hazaza h’ikigo.”
Inama yerekanye ku mugaragaro ishoramari ryakozwe mu 2025, harimo kuvugurura ibikoresho no kugura ibishya kandi bigezweho mu kurushaho gutanga serivisi z’icapiro zose zikenewe kandi zigatangwa mu buryo bunoze. Mu cyerekezo cy’ejo hazaza, RPC yagaragaje gahunda yo kwibanda ku guhanga ibishya, kwagura serivisi no kwinjira mu ikoranabuhanga rigezweho, yizeza gukomeza gushora imari mu bikoresho bigezweho bihura n’ibyifuzo by’abakiliya mu gucapa no mu itangazamakuru rigezweho kandi ry’umwuga.
RPC yatangaje ko yaguze imashini nshya zicapa zigezweho, zifatwa nk’izihariye mu gihugu. Izi mashini zizongera ubushobozi bwo gucapa, kugabanya igihe cyo gutegereza no kunoza ubuziranenge ku bakiliya bayo.
Ishami ry’Itangazamakuru ryamuritse Icyumba cya ‘Podcast Studio’ kijyanye n’igihe, kizafasha ‘Imvaho Nshya’ na ‘La Nouvelle Relève’ kugeza ku bakunzi inkuru mu majwi no mu mashusho mu buryo bugezweho. Icyumba kizatanga amajwi yifuzwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko urubyiruko rukunze kumva amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa RPC, Bizimana Jerome, yagize ati: “Iyi studio si ubwiza bwayo gusa, si n’ibikoresho gusa, ahubwo ni urufunguzo rwo gutangaza amakuru bugezweho. Izatuma tuvuga inkuru z’u Rwanda mu buryo bujyanye n’iki kinyejana.”
RPC yatangaje ko mbere yuko uyu mwaka wa 2026 urangira izaba yaratangije na serivisi nshya za Drones mu itangazamakuru. Izi drones zizafasha mu gufata amashusho agezweho, kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda no gutangaza amakuru afite amashusho yuje ubuziranenge mu nkuru zanditse no kuri murandasi. Kugeza ubu, Ibitangazamakuru bya ‘La Nouvelle Releve’ na ‘Imvaho Nshya’ biri mu bya mbere mu Rwanda bitangaza mu buryo bwagutse ari bwo: Kuri murandasi buri munsi, Ibinyamakuru bicapye bisohoboka buri kwezi, ibinyamakuru Koranabuhanga (ePaper) bisohoka buri cyumweru, ndetse no ku Mbuga Nkoranyambaga umunota ku wundi. Ibitangazamakuru bicapye biboneka hirya no hino mu maguriro yo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.
Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, Kayinamura Ulrich, yashimye intambwe RPC imaze gutera, yongera kwemeza ko umunyamigabane azakomeza gushyigikira imishinga igamije ukwigira kw’Igihugu no guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo rye, yashimiye RPC Ltd mu gukomeza gushyira imbaraga muri serivisi itanga kandi zibyara umusaruro ufatika ku gihugu. Asaba ko ikomeza kuba ku isonga haba muri serivisi z’icapiro no mu itangazamakuru rigezweho ndetse no gukomeza guhanga ibishya hagendewe ku bikenewe ku isoko.





