U Rwanda ruzakira inama ku kurengera uburenganzira bwa muntu no gukumira  iyicarubozo
Ubutabera

U Rwanda ruzakira inama ku kurengera uburenganzira bwa muntu no gukumira iyicarubozo

NYIRANEZA JUDITH

June 13, 2026

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), yatangaje ko u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya 4 y’Urwego Nyafurika ku kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse no gukumira iyicarubozo (African National Preventive Mechanisms Network: ANPMN), izaba kuva ku itariki ya 24-26 Kamena 2026. Iyo nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Abagore n’abana bafunzwe: Uburyo bwo gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburenganzira bw’Abana’.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yatangaje ko iyo nama izitabirwa n’inzego z’ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu, abayobozi mu nzego za Leta, inzego zishinzwe imfungwa/ abagororwa, imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa mu iterambere, n’impuguke zikora mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, sosiyete sivile n’abandi baturutse muri Afurika no hanze yayo.

Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye mu Karere no guhanahana ubunararibonye n’uburyo bushya bwo gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa by’ubugome byibasira inyoko muntu, bidakwiriye cyangwa bitesha agaciro abagore n’abana, bikabuza guhabwa uburenganzira bwabo.

Abagore n’abana bafunzwe bakunze guhura n’ibibazo byihariye bisaba ingamba zihamye zo kubarinda no kubarengera. Abazitabira inama bazahabwa urubuga rwo kuganira ku bibazo, bungurane ibitekerezo, banasuzume kandi bashyireho ingamba zifatika zo guteza imbere uburyo bwo gukurikirana imfungwa mu buryo bujyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’ubw’abana.

Providence Umurungi, Umuyobozi wa UNCHR, agaruka ku kamaro k’iyi nama yavuze ko ari umwanya mwiza wo wo kwigira hamwe no gusangira ubunararibonye mu rwego rwo kwita ku burenganzira no kurwanya iyicarubozo ku bantu baba bafunzwe.

Yagize ati: “Iyi nama ihuza izindi nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku mugabane, zifite inshingano zihariye zo gukumira iyicarubozo n’ihohoterwa ahantu nk’abantu baba bagororwa hari aho usanga badafite uburenganzira busesuye.”

Akomeza agira ati: “Ibyo bitanga amahirwe yo gufatanya no kwigira hamwe, bikaba urubuga rwo gushimangira uburyo bwo kugenzura, gukumira, gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza, kongera imbaraga mu gukumira iyicarubozo n’ubundi buryo bwo guhohoterwa ahantu habuze umudendezo muri Afurika, hakurikijwe amahame mpuzamahanga n’ay’Akarere ku burenganzira bwa muntu.”

U Rwanda rwakiriye iyi nama kandi rwongeye kwemeza ko rwiyemeje guteza imbere no kurinda uburenganzira bwa muntu, gushimangira uburyo bwo kubahiriza inshingano, no guteza imbere ingamba zo gukumira iyicarubozo n’ubundi buryo bwo gukurikirana. Imyanzuro y’iyo nama yitezweho kugira uruhare mu bufatanye buhamye haba mu karere no mu nama zigamije kunoza uburyo abagore n’abana bafungiye muri Afurika yose barengerwa.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ni ikigo cyigenga gifite inshingano zo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Nk’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Gukumira Ihohoterwa (NPM), Komisiyo isura ku buryo buhoraho ahantu hafungiwe abantu, ikita mu bikorwa bigamije gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibi hakurikijwe amahame y’uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’Igihugu, Akarere na Mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko Inama ya 4 y’Urwego Nyafurika ku kurengera uburenganzira bwa muntu no gukumira iyicarubozo izabera ikigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA