Umuhanzi Munezero Eric Prince wamenyekanye nka Vex Prince ni umwe mu bahanzi b’Abanyafurika wagaragaye mu iserukiramuco ryateguwe na ‘MASA Africa’ imwe mu nzu ziberamo amarushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika. Ni amarushanwa ahuza abahanzi b’ingeri zitandukanye barimo abaririmbyi, ababyinnyi, abakinnyi b’ikinamico n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.
Vex Prince yitabiriye iserukiramuco ryabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire mu mpera z’icyumweru gishize. Yagize umwanya wo kumenyekanisha impano mu cyumba mberabyombi ‘Marché des Arts du Spéctacle Africain d’Abidjan’ cyari cyitabiriwe n’ibihumbi by’abafana.
Muri uyu mwaka wa 2026, iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi batoranyijwe hashingiwe ku bipimo byo ku rwego rwo hejuru birimo ubwiza bw’ibihangano (quality of work), ubunyamwuga ndetse n’icyizere cy’iterambere ryabo mu muziki.
Vex Prince, umuhanzi w’umunyarwanda witabiriye iserukiramuco (festival) ku nshuro ye ya mbere, yishimira intambwe akomeje gutera mu muziki akora. Ati: “Birashimisha kubona Umunyarwanda nkanjye nitabira iserukiramuco riba ryahuje abahanzi bakomeye ku rwego rw’Afurika, ni ikintu nishimira kuko bigaragaza ko ibyo nkora bikurikirwa kandi bikunzwe.”
Yavuze ko gutoranywa kwe mu kwitabira MASA 2026, ari ikimenyetso cy’uko impano ye yemewe ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka ukagera kure.
Vex Prince yatangiye umuziki mu 2022. Amashuri yisumbuye yayize muri Sunrise High School i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu bijyanye n’Ubumenyamuntu, Ubutabire ndetse n’Ibinyabuzima. Muri Kamena 2025 yamuritse album ye ya mbere yise ‘Levitation’.














