David Irihose yanditse igitabo gikangurira abantu kwirinda guheranwa n’ibibazo
Imibereho

David Irihose yanditse igitabo gikangurira abantu kwirinda guheranwa n’ibibazo

MUTETERAZINA SHIFAH

September 25, 2026

Umwanditsi David Irihose yanditse igitabo yise ‘The Invisible Work’, avuga ko yacyanditswe ashingiye ku rugendo rwe bwite n’ibitekerezo umuntu agira imbere muri we mu gihe ahanganye n’ibibazo, ibikomere n’izindi ngorane zitagaragarira amaso y’abamukikije.”

Irihose agaragaza ko umuntu ashobora kugaragara nk’ufite ubuzima busanzwe, ariko imbere muri we anyura mu rugendo rwo guhangana n’ibyamubayeho, kwiyakira no kongera kwiyubaka.

Uyu mwanditsi yabwiye Imvaho Nshya, ko kwandika igitabo yabitewe n’ubuzima bugoye bw’ubuhunzi yakuriyemo, ariko yasanze akwiye kwandika igitabo cyafasha abakinyura mu buzima bugoye kumenya uko bataheranwa n’agahinda ahubwo bakiyubaka.

Yagize ati: “Namaze imyaka isaga 11 ndi impunzi muri Kenya kuko nkomoka muri RDC, aho njye n’abo twahabanaga akenshi wasangaga tubaho mu buzima bugoye, bigatuma tubaho turi bambara ubucyeye aho twibandaga ku bitubabaza ndetse akenshi ugasanga duheranwa n’agahinda, aho gutekereza nibura icyo twakora ngo twiteze imbere bityo duhindure ubuzima.”

Irihose avuga ko nyuma yaje kwisanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda ya UNHCR yo gutuza impunzi mu bindi bihugu akavuga ko ari byo yashingiyeho akora igitabo kizafasha bagenzi be.

Ati: “Izo mpinduka zose nanyuzemo zagize uruhare mu kugira igitekerezo cyo kwandika igitabo ‘The Invisible Work’ mu rwego rwo gutanga umusanzu kuri bagenzi banjye.”

Muri ‘The Invisible Work,’ yandika ku kwimenya, kwiyakira no guhindura uburyo umuntu abona ubuzima. Yibanda ku bantu bashobora kuba baranyuze mu bwigunge, ibikomere by’amateka, inzara n’izindi ngorane, ariko bagashaka uburyo bwo gukomeza ubuzima no gukira.

Ati: “Iki gitabo ni nk’ikarita ifasha umuntu guhindura imitekerereze, akava mu buryo bwo gutekereza bushingiye ku kurokoka gusa, akajya mu buryo bwo gutekereza bumufasha kubaka kuko kibanza kugufasha kwimenya neza hanyuma ukamenya n’icyo ushaka ari na cyo kigufasha kwiyubaka.”

Uretse kuba yanditse igitabo Irihose afite indi miryango asanzwe yarashinze imiryango ikora ibikorwa bigamije gufasha abantu no guteza imbere ubushobozi bwabo harimo uwitwa Unashamed Charity Organisation hamwe na Jikubali Africa yose ikorera muri Kenya.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA