Donald Trump yageze i Beijing mu ruzinduko rw’akazi mu Bushinwa
Mu Mahanga

Donald Trump yageze i Beijing mu ruzinduko rw’akazi mu Bushinwa

NYIRANEZA JUDITH

May 13, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yageze i Beijing kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bushinwa. Ni uruzinduko akoze ku butumire bwa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, kuva ku ya 13 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026.

Ni uruzinduko rwa mbere rwa Perezida wa Amerika mu Bushinwa mu myaka hafi icyenda, rukaba ari urwa kabiri rwa Donald Trump kuva mu Gushyingo 2017. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahangay’u Bushinwa, abo bayobozi bombi bazagirana ibiganiro birambuye ku ngingo zikomeye zerekeranye n’umubano w’ibihugu byombi, ndetse n’amahoro n’iterambere ku Isi.

Umwanditsi w’ikinyamakuru Yang Zhigang nk’uko abisobanura mu nyandiko, mu ipaji y’urubuga rushyigikiye Beijing “HK01”, avuga ko ubwo yandikaga inkuru ku wa 15 Mata 2026, bigaragaza ko Perezida wa Amerika Donald Trump ari mu bihe by’intege nke, hashize umwaka umwe n’iminsi ijana atangiye akazi, akaba ari inshuro ya gatatu asaba u Bushinwa kujya kubusura.

Urubuga rwa Courrier International, rwanditse ko iyi ari inshuro ya gatatu asaba u Bushinwa kugira ngo abusure. Uruzinduko rwe rwa nyuma mu Bushinwa rwari mu 2017; Perezida Joe Biden we ntiyagiyeyo. Ikindi ni uko iyo Trump aza kubusura umwaka utaha, hari kuzaba hashize imyaka icumi nta ruzinduko rwa Perezida wa Amerika mu Bushinwa, ikintu kitigeze kibaho kuva umubano w’u Bushinwa na Amerika watangira ivugurura.

Donald Trump yugarijwe n’ingorane nyinshi haba mu gihugu no mu mahanga, kandi biri kugabanya igikundiro cye. Ikibazo kimukomereye kurush aibindi, ni intambara Ameriak ifatanyije na Isiraheli bwaranamo na Iran. Ikiciro cy’iyo ntambara kirimo ubu, ni icyatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2026 aho ibihugu byinshi byo mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati byahatakarije ibikorwa remezo byinshi hamwe n’abaturage batari bacye bamaze kugwa muri iyo ntambara.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA