Perezida Kagame yashimiye Perezida Ramaphosa wamucyeje kubwo kwegukana Formula 1
Politiki

Perezida Kagame yashimiye Perezida Ramaphosa wamucyeje kubwo kwegukana Formula 1

SHEMA IVAN

October 15, 2026

Perezida wa Repubulika yu Rwanda, Paul Kagame yashimiye Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramamphosa wamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwo kwakira Irushanwa Mpuzamahanga ry’Imodoka nto (Formula One/ F1), amwizeza ubufatanye mu kuzamura uyu mukino ku rwego rwisumbuye ku mugabane wa Afurika. 

Ni nyuma yuko Perezida Ramaphosa anyujije ubutumwa kuri X acyeza Perezida Kagame kubwo kwegukana kwakira Formula 1 African Grand Prix guhera muri 2030 mu gihe cy’imyaka 10 izakurikiraho, anashimangira ko u Rwanda rwagaragaje ubushobozi ntagereranywa ku mugabane wa Afurika, ubwo rwatsindiraga rukanasinya amasezerano yo kuyakira.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagize ati: Murakoze cyane, muvandimwe wanjye, Perezida Cyril Ramaphosa, ku butumwa bwanyu bwiza bwo kunshimira no ku cyifuzo cyanyu cyo kudushyigikira. Dutegereje kuzakorana namwe ndetse n’abandi bose bahuje natwe iyi ntego, kugira ngo isiganwa rya Grand Prix rizabe irya Afurika mu buryo bwuzuye, kandi dufatanye guteza imbere uyu mukino no kuwugeza ku rwego rwo hejuru kurushaho ku mugabane wacu.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo Perezida Ramaphosa yavuze ko igihugu cye na cyo gisangiye n’u Rwanda ibyishimo byo kuba rurimo kwitegura kuzahesha ishema Umugabane wa Afurika, rwakira irushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko biteguye gushyigikira u Rwanda.

Ku wa 13 Ukwakira 2026, ni bwo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA) ryemeje ko u Rwanda ruzakira ‘Formula 1 African Grand Prix’ mu gihe cy’imyaka 10, guhera mu ntangiriro za 2030.

Hari hashize igihe u Rwanda rutanze ubusabe ko rwifuza kuzakira rimwe mu masiganwa y’imodoka nto akomeye ku Isi ya ‘Formula One (F1)’, dore ko hashize imyaka 33 iri rushanwa ritagera muri Afurika. 

Guverinona y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bwa Formula 1 batangaje ko ikibuga kizakinirwaho iyi mikino ‘Formula One Grand Prix’, kigiye gutangira kubakwa mu mu Karere ka Bugesera hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA