Gatsibo: Itunganywa ry’umuhanda wari ubangamiye ababyeyi ribaye igisubizo
Imibereho

Gatsibo: Itunganywa ry’umuhanda wari ubangamiye ababyeyi ribaye igisubizo

HITIMANA SERVAND

September 24, 2026

Abaturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo bakoresha umuhanda wa Rwimitereri ugana ku ivuriro rya Rwimitereri bavuga ko bishimiye ibikorwa byo gutunganya uyu muhanda hasibwa ibinogo biwurimo byari imbogamizi ku bawugendamo by’umwihariko ku babyeyi bawunyuramo bajyanwe kwa muganga.

Abaturage b’i Rwimitereri bavuga ko uyu muhanda ukoreshwa cyane kuko ari wo ujya ahari serivisi rusange zikenerwa nabo, zirimo iza Leta n’iz’abigenga.

Uyu muhanda uhuza abaturage n’ahubatse Ibiro by’Umurenge, ikigo nderabuzima Sacco, amashuri ndetse na santere y’ubucuruzi ya Rwimitereri.

Kuba uyu muhanda warangiritse urimo ibinogo, ngo byabangamiraga imigenderanire bikaba ikibazo gikomeye ku babyeyi bagiye kubyara bahanyura mu modoka cyangwa kuri moto.

Mukamwiza Magret yagize ati: “Uyu muhanda ni wo dukoresha tujya kwa muganga. Uburyo wari umeze wabangamiraga cyane umugore uri ku nda kuko imodoka yagendaga yiceka bikamwongerera ububabare ndetse bikaba byanamugiraho ingaruka zirimo kubyara arushye. Ikindi ni uko iyo ikinyabiziga kigenda kirwana n’ibinogo bitinza kugeza umubyeyi kwa muganga.”

Rwakibibi Adam utwara moto na we avuga ko umuhanda mubi wababeraga imbogamizi mu gihe bitabajwe n’abarwayi bakeneye kujya kwa muganga.

Ati: “Uretse umubyeyi ukuwe ku kigo nderabuzima n’imbangukiragutabara, natwe hari abo dukura mu ngo bafashwe n’inda nka nijoro tukarara turwana n’umuhanda cyane iyo ari mu bihe by’imvura. Urumva iyo umuturanyi akwitabaje ngo umugereze umuntu kwa muganga biba binari muri ya gahunda ya Leta yo kubyarira kwa muganga. Uyu muhanda rero watubangamiraga umubyeyi akaba yatinda kugerayo.”

Akomeza agira ati: “Si ababyeyi gusa ariko kuko n’abarwayi basanzwe, iyo ateze akamoto aba yifuza kugera kwa muganga vuba akavurwa agataha.”

Abaturage bakoresha uyu muhanda bishimira ko ibikorwa byo kuwutunganya byatangiye aho bigiye kuba igisubizo ku bibazo bari bafite.

Muhire Straton agira ati: “Ni byiza kuba ubuyobozi bwatangije gahunda yo gutunganya uyu muhanda. Bizatworohereza kugera kuri serivisi dukenera zirimo ubuvuzi, ibyo dukenera mu buyobozi ndetse n’ubucuruzi.”

Twahirwa Modeste na we yagize ati: “Imigenderanire igiye koroha. Bigiye koroshya ku ruhande rw’abacuruzi, yaba abazana imodoka kurangura ibitoki ndetse n’ibindi bicuruzwa. Ibi bishobora gufasha mu kudatumbagira kw’ibiciro. Icyo twizeza natwe ni uko tuzajya tuwubungabunga twirinda kuwangiza”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko uyu muhanda umenwamo latelite hagasibwa ibinogo kugira ngo byorohereze abawukoresha.

Ati: “Uyu muhanda urasanwa hamenwa igitaka gikomeye kugira ngo ibinogo birimo bikurwemo. Ni umuhanda ukorwa mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo aho dufatanya n’ibyiciro butandukanye by’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’uruhare rw’abaturage rukazifashishwa mu buryo bw’imiganda. Turagerageza gukora ibishoboka umuhanda ube muzima mu gihe hategerejwe ko hazaboneka ubushobozi buhagije ukaba wazubakwa mu buryo burambye kurusha ubu bwo kwifashisha igitaka gusa.”

Umuhanda uri gutunganywa wabangamira abawukoresha ureshya na kilometero 3,5.

Uwo muhanda ntiworoshyaga ingendo
Umuhanda wa Rwimitereri uri gutunganywa hasibwa ibinogo bibangamira abawukoresha

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA