Nkikabahizi Egide wari utuye mu Murenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo yapfiriye mu bitaro bya Kiziguro, aho yari yagejejwe yakubiswe cyane n’uwamukekagaho kumwibira ibitoki.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari ufite imyaka 50 yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, abaturanyi be bakemeza ko yazize gukubitwa na mugenzi we amushinja kumwiba.
Rwayitare Vianey yabwiye Imvaho Nshya ati: “Nkikabahizi yari yajyanwe mu bitaro ariko n’ubundi ameze nabi kuko yari yakubiswe ndetse aranatemwa. Ku cyumweru nijoro mu masaha ya saa mbiri ni bwo yanyuze mu rutoki rwa Twagirayezu Pascal amukubitiramo ndetse azana n’umuhoro aramutema.
Nkikabahizi yavaga kwa Nyirasenge ariko kuko yari asanzwe avugwaho ubujura bw’ibitoki bigaragara ko Twagirayezu yamutegeyemo aho we yamuhamyaga ko yamusanze aca igitoki.”
Mukakamali Ansila na we yavuze ko nubwo uyu mugabo yavugwagaho ubujura ariko n’uwamufashe yamukoreye ubugome bukomeye butari bukwiye.
Ati: “Induru zaravuze nijoro aho Nkikabahizi yatabazaga, abantu baratabara basanga yamunogeje, yamuhondaguye cyane ageze aho aranamutemagura. Bigaragara ko yamukubitanye umujinya mwinshi.
Yatwawe kwa muganga n’ubundi bigaragara ko atari bubeho. Ndagaya ibyo Twagirayezu yakoze ariko n’abajura bakwiye kutworohera kuko baraturembeje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro Mudakengerwa Antoine avuga ko ukekwaho kwica Nkikabahizi yihishe ariko nyuma akaza kwishyikiriza polisi.
Ati: “Aya makuru twayamenye ku wa mbere nijoro aho uwari yakubiswe yahise ajyanwa mu bitaro bya Kiziguro mu gihe uwamukubise yahise ahunga.
Twagirayezu yakomeje gushakishwa ariko aza kwijyana kuri polisi, aho agiye gukurikiranwa ku byaha akekwaho. Ni mu gihe kandi uwakubiswe na we yaje kugwa kwa muganga kuko yari yanegekaye.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubujura ndetse no kutihanira.
Ati: “Ubutumwa duha abaturage buri mu buryo bubiri. Icya mbere mwumvise ko uwishwe yakekwagaho ubujura, tugasaba abafite iyi ngeso kuyicikaho kuko uretse no kuba kwiba iby’abandi ari icyaha bikaba n’ingeso mbi, binagira ingaruka nk’izi z’umutekano muke bishobora kugeza no ku bwicanyi.
Ikindi ni ukumenya ko kwihanira bitemewe.Ufashe ukwangiriza bimenyeshe ubuyobozi bugufashe.”
Twagirayezu Egide ukekwaho kwica Nkikabahizi yari mu kigero cy’imyaka 27 akaba ari umugabo wubatse.
Mu gihe ukurikiranweho icyaha cyo kwica uwo nyakwigendera, yahamwa n’iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.
Biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
