Ikawa y’u Rwanda muri 5 nziza mu zasongorewe muri World of Coffee San Diego
Amakuru

Ikawa y’u Rwanda muri 5 nziza mu zasongorewe muri World of Coffee San Diego

KAMALIZA AGNES

April 14, 2026

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, (NAEB) cyatangaje ko ikawa y’u Rwanda yaje muri 5 zatsinze izindi mpagararizi 48 zasogongerewe mu Imurikagurisha mpuzamahanga ry’Ikawa rya ‘World of Coffee San Diego’.

Iyo nsinzi yatangarijwe mu imurikagurisha ryabereye muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 10 kugera ku wa 12 Mata 2026.

NAEB yagaragaje ko yishimira aho u Rwanda rugeze mu guhanga udushya hagamijwe kugera ku isoko mpuzamahanga, igira iti: “Ibi bishimangira umuhate w’u Rwanda mu kuzamura ubwiza, guhanga udushya ndetse n’ihiganwa ku isoko mpuzamahanga.”

Ikawa ikomeje kwinjiriza u Rwanda agatubutse no kuzamura ubukungu aho muri Mutarama 2026, NAEB yatangaje ko ikawa y’u Rwanda yagize umusaruro mwinshi mu mateka aho mu 2025, iyoherejwe mu mahanga yinjije miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 219,2 z’amafaranga y’u Rwanda).

Yatangaje ko  umubare w’ikawa yoherejwe mu mahanga wiyongereyeho 39% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024, mu gihe amafaranga yinjijwe yiyongereyeho 65%.

NAEB ivuga ko iri zamuka ryatewe no kwiyongera kw’ingano y’ikawa yoherezwa mu mahanga, izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rikomeje gushyirwa mu kongera umusaruro no mu gushakisha amasoko mashya.

Imibare ya NAEB yagaragaje ko mu 2025 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23 860 z’ikawa y’ibitumbwe, rwunguka asaga miliyoni 148,6 z’amadolari ya Amerika (akabakaba miliyari 216 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ibyo bikaba bigaragaza intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka wa 2024, aho u Rwanda rwohereje toni 17.142 z’ikawa zinjirije Igihugu miliyoni zisaga 89.8 z’amadolari ya Amerika.

Ikawa y’u Rwanda yaje muri 5 nziza mu zasogongerewe muri World of Coffee San Diego

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA