Kwibuka 32: Abanyarwanda baba muri Mozambique bahawe umukoro
Amakuru

Kwibuka 32: Abanyarwanda baba muri Mozambique bahawe umukoro

Imvaho Nshya

April 13, 2026

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col. (Rtd.) Donat Ndamage, yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kumenya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, kugira ngo birinde  urwango n’amacakubiri bimakaze ubumwe. Ni ubutumwa yagarutseho ku wa 12 Mata 2026, ubwo  Abanyarwanda baba muri Mozambique n’inshuti zabo bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ni umuhango witabiriwe n’abasaga 400, utangirira ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, witabirwa n’abayobozi batandukanye muri icyo gihugu barimo Minisitiri ushinzwe abahoze ari abarwanyi muri Mozambique Madamu Nyeleti Brooke Mondlane,  n’abo ku rwego Mpuzamahanga  banashyira  indabo ahateganyijwe mu rwego kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage yasabye urubyiruko kwanga urwango n’amacakubiri ndetse bakimakaza umuco w’amahoro n’indangagaciro z’Umunyarwanda. Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Mozambique,(RCA) ryagaragaje ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mi 1994, yakoraynwe bwatumye abarenga miliyoni bicwa mu minsi 100.

Umuyobozi wa RCA muri Mozambique, Nsengimana Justin yashimgangiye ko urubyiruko rugomba kwigishwa ayo mateka ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ndetse ashimira Ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Yagize ati: ”Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana bwinshi kuko hishwe abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, kandi bicwa n’abari inshuti zabo n’abaturanyi. Tugomba kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside kugira ngo ibi ntibizongere kubaho.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Mozambique, Dr Gatarina Sozi yashimangiye ko amahanga agomba gukora ibishoboka Isi ntizongere kugwirirwa n’amahano nk’ayagwiriye u Rwanda. Yashimye  ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. 

Ni umunsi kandi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo ubuhamya bwatanzwe na  Ndabarasa Theophile warokotse Jenoside ubwo yari afite imyaka 10, hakaba hanerekanywe filime isobanura uko Jenoside yateguwe igashyirwa  mu bikorwa n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA