Bahungiye ku yari Komini Nyakabuye bicwa n’abarimo abapolisi bagombaga kubarinda
Imibereho

Bahungiye ku yari Komini Nyakabuye bicwa n’abarimo abapolisi bagombaga kubarinda

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 14, 2026

Abarokokeye mu Murenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi bavuga ko bahahuriye n’akaga gakomeye cyane, ubwo bahasangaga abapolisi bizeye ko babarinda bakaba ari bo babashumuriza abicanyi, bakabica babanje kubahambira.

Sindayigaya Fidèle, uhagarariye Ibuka muri uwo Murenge yabwiye Imvaho Nshya ko kuba ibiro bya Superefegitura ya Bugumya, ibya Komini Nyakabuye, Kiliziya gatolika ya Nyakabuye na Paruwasi ya ADEPR Nyakabwende byari mu gace kamwe, byahaga icyizere Abatutsi ba Komini yose ya Nyakabuye kuhahungira bakumva bakize.

Avuga ko atari ko byagenze kuko abahungiraga kuri Superefegitura ya Bugumya, Superefe Nsengimana Etienne yabashushubikanyaga aberekeza kuri Komini ababwira ko badatatanye ari bwo barindwa neza. Ati: “Nk’ibivuzwe n’umuyobozi, bumvaga ari ukuri berekeza ku biro bya Komini yabo, bahasanga Burugumesitiri Nsengumuremyi Diogène (wahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa gufungwa burundu), akajya ababwira ngo bahumure ntacyo baba.” Avuga ko bahageze ari benshi ku wa 13 Mata,1994, bahagirira ubuzima bubi cyane, bitandukanye n’ibyo bibwiraga, abapolisi ba Komini aho kubarinda akaba ari bo babatoteza.

Mu ijoro ryo ku wa 14 Mata, ni ho bagiye kumva bumva abapolisi barashe mu kirere, bayobowe n’uwari Burigadiye wa Komini Semutwa Appolinaire (wakatiwe burundu y’umwihariko), abicanyi bahita baza bahambira Abatutsi bari aho hafi ya bose bajya kubicira ku bibanza byari ibya Minisitiri wo gutwara abantu, ibintu n’itumanaho, Ntagerura André, yateganyaga kuzubakamo amashuri (ubu hubatse ikigo nderabuzima cya Nyakabuye) barahabicira.

Ati: “Turagaya cyane abapolisi bashumurije abicanyi abari babahungiyeho, tukanagaya abayobozi batarengeye abicwaga kuko hari n’abishwe bikozwe na Burugumesitiri Nsengumuremyi Diogène wakomezaga kuvuga ngo abihishe bave mu bwihisho baze kuri Komini ihumure ryaje, bahagera bakahicirwa.” Anagaya uwo wari Superefe, we wanishe ku mugaragaro, ko bigayitse kumva umuyobozi wakarengeye abantu ari we ubica. Avuga ko icyo gihe hishwe abarenga 100.

Nyuma yo gushyira indabo ahahoze hashyinguye imibiri 280 y’Abatutsi, barimo abiciwe aho kuri Komini no mu nkengero zayo, mu buhamya bwa Mbabarempore Juvenal w’imyaka 75, yavuze ko akaga k’Abatutsi muri aka gace katangiye mu 1959, batotezwa, bicwa abandi bakangazwa. Ati: “Hano habaye umwihariko ukomeye kuko na nyuma ya Jenoside mu 1994, abicanyi bari barahungiye muri Zayire bagiye bagaruka bakica abarokotse, bakanica abayobozi barimo uwari Burugumesitiri Mukayiranga Judith.”

Yashimiye Perezida Paul Kagame wabamuruyeho izo nterahamwe zajyaga zigaruka gutsemba abo zitasize zishe, uyu munsi Igihugu kikaba gitekanye. Ati: “Twariyubatse nubwo imiryango yacu yishwe ariko abana barokotse barize, barakorera Igihugu. Na bo barashibutse kubera imiyoborere myiza n’umutekano dukesha Perezida Kagame. Dufite icyizere cyo kubaho, ntituzongera gupfa kuriya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred yakomeje abarokotse, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka, yateguwe. Yavuze ko kwibuka ari ngombwa ngo amateka yayo asigasirwe, ntizasubire ukundi. Ati: “Jenoside ni ikimwaro Igihugu cyacu cyagize. Bamwe mu bayikoze baheze mu mashyamba ya Congo, abari mu gihugu barahanwa. Yasize ingaruka nyinshi, ku bayikoze n’abayikorewe by’umwihariko.”

Yagaye Leta mbi zavanguraga Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yashyize imbere ubumwe n’ubudaheranwa, Abanyarwanda bose bakaba basangira ibyiza by’igihugu nta vangura iryo ari ryo ryose. Yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, anakangurira urubyiruko kwandika basubiza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimiye abana b’u Rwanda bitanze bagahagarika Jenoside, bakavana Igihugu mu icuraburindi bakakigeza aho buri wese atewe ishema no kukibamo, abasaba kubyaza umusaruro ukomeye aya mahirwe, babumbatira ubumwe bwabo, bakarwanya amacakubiri yose aho ava akagera. Yongeye gusaba ababa bafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro.

Berekeza ku kimenyetso cy’amateka ya Jenoside, ahahoze hashyinguye imibiri 280 yajyanywe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi
Mu buhamya bwe, Mbabarempore Juvenal yavuze ko mu miyoborere myiza ya Perezida Kagame ari bwo Abanyarwanda bose babayeho bunze ubumwe
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyakabuye, Sindayigaya Fidèle yagaye abapolisi bagize uruhare mu gutsemba abo bagombaga kurinda
Urubyiruko rwasabwe kwima amatwi uwabashuka wese ashaka guhungabanya ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha abana babo ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA