Kazarwa Frank umuturage wo mu Karere ka Nyagatare wajugunywe mu mugezi w’Umuvumba na bagenzi be bahorwaga ko ari Abatutsi akabasha kurokokana ibikomere byinshi yavuze inzira y’umusaraba banyuzemo n’itotezwa bakorewe n’abari ingabo z’Igihugu.
Kazarwa yabigarutseho mu buhamya yatanze ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe bajugunywe mu Umuvumba, avuga ko yafatanywe na bagenzi be bagendaga bakurwa mu nzuri aho babaga baragiye cyangwa bari mu ngo zabo. Mu basore bafatanywe barishwe aba ari we urukoka nyuma yo kujugunywa mu mugezi w’Umuvumba ku bw’amahirwe ntahite apfa.
Ati: “Twarafashwe abari abasore dukurwa mu bikumba aho twari turagiye dutwarwa n’abasirikare ba Habyarimana batujyana mu kigo cyari Rwempasha. Nyuma twazanywe i Nyagatare twakubiswe mu buryo bukomeye. Twagejejwe i Nyagatare duhambiriye amaboko n’amaguru, harimo ababaye indembe kubera inkoni, barara badukubita batwita Inkotanyi.”
Avuga ko nubwo harimo abagaragaraga nk’abapfuye ngo babeshywe ko bajyanywe ku bitaro ahubwo bajyanwa ku mugezi w’Umuvumba.
Ati: “Bongeye kudushyira mu modoka bavuga ko tujyanywe kwa muganga. Twaramanutse kuko njye nari ngikanyakanya tubona turenze inzira ijya kwa muganga imodoka imanuka iza hano kumugezi w’Umuvumba. Nahise mbwira mugenzi wanjye nti karabaye biraturangiranye. Twageze kuri uyu mugezi badukuramo baduteragura ibyuma upfuye bakamujugunyamo.”
Akomeza agira ati: “Njyewe bansogose icyuma mu bitugu bajugunya mu mugezi mfatwa n’icyuma cyari munsi y’ikiraro nyuma nza kumanuka mu mazi kugera ubwo nabashije kuzamukamo ngenda nihishahisha mvirirana kugera ubwo nabonye abana mbasaba kumbohora baca imigozi mpita mpungira i Kizinga [Ni muri Uganda] aho babashije kumvura nza gukira.”
Kazarwa yagiye mu nkotanyi afite umugambi wo kwihorera
Nyuma yo kurokoka abicanyi bahitanye bagenzi be bose bari bafatanywe, Kazarwa ngo yatekereje kujya mu Inkotanyi akazihorera ku bamuhemukiye.
Ati: “Maze gukira ibikomere aho nari nahungiye muri Uganda nahise nibwira nti kuki ntajya mu Inkotanyi ko abampemukiye mbazi nkazagaruka nje kwihorera? Naragiye njya mu myitozo nsanga gahunda y’inkotanyi itandukanye n’ibyo nibwiraga. Baranyigishije bimvamo burundu nza ku rugamba ndarwana turanatsinda intego ari imwe ari ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bitandukanye n’ibyo twe twakorerwaga.”
Yakomeje agira ati: “Ndashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu ndashima Umukuru w’Igihugu ufite ukuntu yubatse igisirikare gifite indangagaciro zihariye. Abo bagabo baravunitse ni intwari. Uzi kurwana tukicwa, tukaraswa, abawe ukagenda ubasimbuka bishwe urw’agashinyaguro ariko ugakomeza umutsi ukarengera u Rwanda ruzira ivangura. Harakabaho Inkotanyi na Perezida Kagame.”
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson yavuze ko ubuhamya bwa Kazarwa bugaragaza neza umugambi wa Jenoside wari ufitwe n’ubuyobozi bubi.
Ati: “Ubuhamya bwa Kazarwa bugaragaza neza ko Jenoside yateguwe mu gihe kirekire. Ibi binashimangirwa n’ikiganiro kindi cyatugaragarije uko abitwaga Inyenzi zateraga, Abatutsi bari mu Rwanda bakicwa. Uyu munsi ni uruhare rwacu gucecekesha abagoreka amateka bapfobya Jenoside.”
Yongeyeho ati: “Abarokotse dufite inshingano zo gukomeza kubitaho kandi twifatanya na bo mu nzira y’ububabare bukomeye banyuzemo tubizeza ko ubuyobozi dufite uyu munsi butakwemera ko Jenoside yongera ukundi.”
Kazarwa Frank ubu ari mu basezerewe mu ngabo ndetse akaba yaramugariye ku rugamba agacika akaguru. Ubu atuye mu Mudugudu wa Mirama mu Murenge wa Nyagatare aho afatanya n’abandi kubaka Igihugu.



