Umuhanzi ukomoka muri Tanzania Diamond Platnumz, yatangaje ko ateganya gutaramira mu Mujyi wa Kigali mu ruhererekane rw’ibitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye byiganjemo iby’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2026.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026, Diamond Platnumz yasangije abamukurikira urutonde rugaragaza ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’isi, birimo Afurika, mu bihugu by’Abarabu ndetse na Australia. Kuri urwo rutonde bigaragara ko Diamond azataramira mu Rwanda tariki 29 Kanama 2026, nubwo atigeze agaragaza aho icyo gitaramo kizabera n’abazamufasha kugitegura.
Uretse icyo gitaramo azakorera mu Rwanda, uwo muhanzi yanagaragaje ibindi bitaramo ateganye gukora aho azatangirira ku bizabera mu duce dutandukanye twa Tanzania. Biteganyiwe ko tariki 25 Mata 2026, azataramira i Mwanza, ku ya 9 Gicurasi 2026 i Dodoma, 30 Gicurasi 2026 ataramire i Mbeya.
Ibyo bitaramo bikazakomeza tariki 5 Kamena 2026 muri Uganda, 27 Kamena 2026 muri Morocco, 4 Nyakanga 2026 i Arusha (Tanzania), 18 Nyakanga 2026 i Tarime na tariki 29 Kanama 2026 i Kigali (Rwanda). Tariki ya 26 Nzeri 2026 muri Zambia, 3 Ukwakira 2026 i Dar es Salaam, 10–11 Ukwakira 2026 muri Australia, ari na ho bizasoreza.
Diamond yaherukaga gutaramira i Kigali muri Kanama 2023 mu gitaramo cya Giants of Africa, no mu Ukwakira 2023 mu birori bya Trace Awards. Ubu igitaramo cye cya 2026 cyitezwe nk’ikizongera kugaragaza ubusabane bwe n’abafana be bo mu Rwanda.
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bageze ku rwego mpuzamahanga mu muziki wa Afurika, uzwi cyane mu njyana ya Bongo Flava aho yatangiye umuziki mu 2010, akamenyakana mu ndirimbo zirimo ‘Number One’, ’Marry You’, ‘Jeje’ hamwe na “Waah!” yakoranye na Koffi Olomidé, n’izindi zatumye arushaho gukundwa.