Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen. Maj. Ruki Karusisi, yasabye urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba kurinda no gusigasira umurage w’abitangiye kubohora u Rwanda, kugira ngo rukomeze guhamya intambwe zatangijwe n’intwari zarwitangiye.
Yabivugiye mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora cyabereye mu Karere ka Nyagatare ku wa 4 Nyakanga, ahazwi nko ku Gasantimetero, cyateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye.
Gen. Maj. Ruki yagarutse ku ruhare rukomeye urubyiruko rwagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, avuga ko rwakoranye ubwitange n’ubwo rwari ruzi ko rushobora no kuhasiga ubuzima.
Ati: “Mu rugamba rwo kubohora Igihugu twari bato ariko twiyumvamo ko tugomba kubohora Igihugu, ku rugamba rero ntujyayo uhamya ko ari wowe uzarurokoka, mwarabyumvise, murabibwirwa aho ku ikubitiro abari abayobozi b’urugamba bishwe, ariko ishyaka ryo kudatezuka ku ntego yo kubohora Igihugu abasigaye barakomeje. Urubyiruko murasabwa kuzirikana aya mateka mugasigasira uyu murage w’abarwitangiye mukarinda ibyo barwaniye.”
Yakomeje asaba urubyiruko kumva ko ubutwari buharanirwa kandi ko kubugeraho bidashingiye gusa ku kujya ku rugamba, ahubwo ko bugaragarira no mu buryo umuntu yitwara no mu ruhare agira mu kubaka igihugu.
Ati: “Uyu munsi abari muri aya mateka, barakuze namwe mwavutse muri hamwe mu bafata imyanzuro y’ubwitange. Iki kivi ni mwe rubyiruko mugomba kugikomeza. Mucyakire mucyuse. Ubutwari si ku rugamba gusa. Bushingira ku kuba icyitegererezo mu byo mukora no kubikora neza mufite intego yo kubaka igihugu.”
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye icyo gitaramo, Turatsinze Emmery wo mu Karere ka Kayonza, yavuze ko ibiganiro n’ubuhamya bitangwa muri gahunda zo Kwibohora bibafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu no gukunda u Rwanda.
Yagize ati: “Dushima cyane ibyo twumvira mu mateka nk’aya. Nanyuzwe n’ubutwari bw’Abanyarwanda bagize mu bihe bitandukanye, ariko cyane aha nongeye gusobanukirwa amateka y’ubutwari ari mu Karere ka Nyagatare. Ni inyigisho zituma umuntu yiyumvamo ishyaka ryo gukunda Igihugu ndetse no kugikorera atizigamye.”
Yakomeje agira ati: “Nkatwe rubyiruko dukwiye kuzirikana ubu butwari bw’abatubanjirije, by’umwihariko muri ibi bihe twizihiza ukwibohora, tukahakura isomo n’intego yo gukora ibyo byiza natwe tukazavugwa ibigwi ejo hazaza.”
Undi witabiriye icyo gikorwa, Keza Daria wo mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko kwigishwa amateka y’urugamba rwo kubohora bituma urubyiruko rusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’inshingano rufite zo kugiteza imbere.
Yagize ati: “Iyo wumvise amateka ndetse n’ibiganiro nk’ibi birakubaka ukumva hari aho uvuye naho ugiye. Nk’ubu mbashije kumenya ko kwitangira igihugu bidasaba kuba uri umusirikare gusa ahubwo no mu bindi ukora ko waba intwari.”
Tariki ya 4 Nyakanga ni Umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora. Mu Karere ka Nyagatare, uwo munsi uhabwa agaciro kihariye kubera ko ari ho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye ku wa 1 Ukwakira 1990, i Kagitumba.
Iki gitaramo cyabimburiwe n’urugendo rwo Kwibohora, rwitabiriwe n’abasaga ibihumbi bine biganjemo abaturage bo mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abaturutse mu tundi turere tugize Intara y’Iburasirazuba.


