Guhinga ibihingwa byera vuba, igisubizo ku izamuka ry’ibiciro – Dr. Uwituze
Imibereho

Guhinga ibihingwa byera vuba, igisubizo ku izamuka ry’ibiciro – Dr. Uwituze

NYIRANEZA JUDITH

November 16, 2026

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange yavuze ko guhinga ibihingwa byera vuba ari kimwe mu bisubizo byo kubona ibiribwa bikaba byagira uruhare mu kugabanya ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku isoko muri ibi bihe.

Yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku wa 15 Ugushyingo 2026, kibanze ku izamuka ry’ibiciro ku masoko n’icyakorwa ngo icyo kibazo kidakomeza gufata intera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu Rwanda haba mu mijyi no mu byaro mu kwezi kw’Ukwakira 2026, byiyongereyeho 26,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025.

NISR yagaragaje ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ukwakira 2026, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 17,4%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 25,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,1%.

Dr. Uwitije yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kizwi, impamvu zabiteye ariko ko hari ingamba zashyizweho hagamijwe gushaka uburyo haboneka igisubizo.

Yagize ati: “Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro twarabibonye [….] Icyabiteye cyane ni ibihembwe by’ihinga bitagenze nezaumwaka ushize, mu bihembwe by’ihinga B na C bigatuma abaturage nta biribwa bahunitse, igikorwa ni ukugira ngo babashe guhinga bakabibona hafi mu ngo zabo, ibihingwa byerera amezi make kugira ngo tubashe kubona uko duhangana n’aya mezi.”

Dr. Uwituze yakomeje agaragaza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’izindi nzego hari ibyatangiye gukorwa ngo ibiribwa ntibizabure.

Ati: “Hari ikirimo gukorwa cyane cyane ko ibyo kurya biva mu buhinzi. N’ubusanzwe ukwezi kwa 10 n’ukwa 11 hajyaga habaho Gashogoro kuko ibyo babaga barabitse byabaga bitangiye gushira bitegura isarura, gashogoro y’ubu yakakayeho gato.

Icyo turimo gukora cyane cyane tumaze iminsi tugenda tukareba uko bimeze [….] Twabonye ibice 3 hari ahataraguye imvura batinda gutera, hari aho bateye ibihingwa biruma burundu nko mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma za Karangazi no mu Mayaga,  hakaba naho imvura igwa ibigori n’ibishyimbo bihari. Turimo kureba ibishobora kuramirwa no kuhira.” Yagaragaje ko izuba, izamuka ry’ibiciro by’amafumbire byagize ingaruka ku musaruro bigatuma ibiciro bizamuka

Ati: “Dusubije amaso inyuma, impeshyi yatangiye mu kwa 5 nibura igera mu kwa 10. Izuba ryamaze igihe kirekire, icyabiteye ni izuba ryamazeho n’ububiko bw’amazi, bw’imyaka n’ubwatsi twari dufite. 80% bya lisansi na mazutu biva mu muhora wa Hormuz noneho hafi 90% by’ifumbire ni ho biva. Amafumbire ibiciro byazanutseho hagati ya 16% na 55%, twarayabonye ariko tuyabona aduhenze, kandi nkunganire yagumye kuri 50% no kuri 7o% kugira ngo umuturage akomeze yishyure.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yunzemo ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’imihindagurikire y’ibihe kimwe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ariko ko hari ingamba Leta yafashe ngo umuturage abashe kubona ibiribwa.

Yagize ati: “Imihindagurikire y’ibihe, izuba ryabaye ryinshi, imvura ikagwa itinze, gukora ngo umusaruro utabura, ni ugukurikiranira hafi ibijyanye n’ubuhinzi, uko duhinga, uko dusarura, uko duhunika nuko bigera ku masoko. Tumaze igihe tuvugana n’abikorera ngo umusaruro uzamuke, ubikwe neza. Hari ingamba zijyanye no gutuma iyo mihindagurikire ingaruka zayo zitaba nyinshi ngo zihungabanye imibereho yacu.”

Muri rusange, abahinzi bagirwa inama yo kuhira imyaka aho bishoboka, gutera ibihingwa byera vuba no gufata neza umusaruro guhera mu isarura, ihunika no kuwugeza ku isoko.

Guhinga ibihingwa byera vuba byitezweho kugira uruhare mu kugabanya ibiciro bikomeje kuzamuka ku isoko

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA