Muri Nyakanga 2022 ni bwo hasojwe shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo mu mukino wa Handball aho ikipe ya Vision JN ibarizwa mu Karere ka Rubavu yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya UR Nyarugenge ibitego 43 kuri 37.
Iyi kipe ya Vision JN ndetse na UR Nyarugenge zikaba zarahise zizamuka mu cyiciro cya mbere aho zasimbuye ikipe ya UR Rukara na Munyove HC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Meya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse atangaza ko bishimiye uko iyi kipe ya Vison JN yitwaye kuko yakinnye shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikitwara neza ikegukana igikombe ndetse ikanazamuka mu cyiciro cya mbere.
Akomeza avuga ko bifuza kubaka iyi kipe igakomera ndetse ikagera ku rwego rwo gutwara igikombe mu cyiciro cya mbere. Ati : “Ubu turimo gushaka abakinnyi bakomeye no kubategura neza, kugira ngo ikipe izitware neza mu cyiciro cya mbere.”

Meya Kambogo wakinnye umukino wa Handball avuga ko ikipe bafite ubu ikomeye ariko itari ku rwego rwo guhangana n’amakipe akomeye ku rwego rw’igihugu nka Police HBC, APR HBC ndetse na Gicumbi HBT.
Ati : “Tugomba guhangana, turimo kwitegura haba kongeramo abakinnyi, gushaka ibikoresho, kongera amahugurwa n’imyitozo kugira ngo twitegure mu buryo bushoboka ariko gahunda dufite ni ugutwara igikombe.”
Iyi kipe ya Vision JN yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatozwaga na Tuyishime Zacharie wabaye umukinnyi ngenderwaho muri Police HBC igihe kirekire.
