Joy-Lance Mickels na Mutsinzi bageze i Kigali bahiga kujyana Amavubi muri CAN 2027
Siporo

Joy-Lance Mickels na Mutsinzi bageze i Kigali bahiga kujyana Amavubi muri CAN 2027

SHEMA IVAN

September 21, 2026

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Joy-Lance Michels, na myugariro wayo, Mutsinzi Ange, bageze i Kigali bahiga gufasha Amavubi kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Aba bombi bageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Mutsinzi Ange Jimmy yavuze ko we na bagenzi be biteguye kwitwara neza ku mukino uzabahuza na Liberia ku wa Gatanu.

Yagize ati:  yagize ati: “Ntabwo uzaba ari umukino woroshye kuko Liberia na yo ni ikipe ikomeye gusa icyo dushaka ni ugusubira muri AFCON. Tuzatanga ibishoboka byose kugira ngo tubone amanota.”

Mutsinzi yasabye Abanyarwanda kuzagera kuri Stade Amahoro ari benshi, bagashyigikira abakinnyi kugira ngo na bo bakore ibishoboka byose babashimishe.

Undi bageranye mu Rwanda, Joy-Lance Mickels uheruka kuba Umunyarwanda wa mbere wakinnye imikino ya nyuma ya UEFA Champions League yavuze ko intego bafite ari ugusubiza u Rwanda muri CAN ruherukamo mu 2004.

Ati: “Ntewe ishema no kuba narashyize u Rwanda ku ikarita y’Isi by’umwihariko muri UEFA Champions League. Kujya muri ririya rushanwa buri mukinnyi aba abyifuza, noneho kuri njye byari birenze kuko nari Umunyarwanda wa mbere uhageze.

Hari ibyo nshaka gusubiza igihugu cyampaye. Intego tuzanye ni ukubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kuko ni igihe kinini gishize u Rwanda rutajyayo. Ibyo biri mu byangaruye mu Rwanda, kandi ndizera ko tuzabigeraho mfatanyije na bagenzi banjye.”

Amavubi azabanza kwakira Liberia ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro, nyuma y’iminsi ine ahite yerekeza muri Cape Verde gukina na the Blue Sharks ku itariki ya 29 Nzeri.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA