Huye-Maraba: Biteje imbere babikesha gutegura ingemwe za kawa RAB C-15
Imibereho

Huye-Maraba: Biteje imbere babikesha gutegura ingemwe za kawa RAB C-15

BYUKUSENGE Annonciatte

September 25, 2026

Abagore n’urubyiruko bibumbiye mu itsinda ritunganya ingemwe za kawa ihangana n’imihindagurikire y’ibihe (RAB C-15) ikaba yera vuba kandi igatanga umusaruro uhagije, bavuga ko akazi ko gutegura ingemwe katumye biteza imbere n’imiryango yabo.

Abaganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko mbere yo gutangira gutunganya ingemwe za kawa imibereho yabo itari yifashe neza kubera kutagira imirimo ibasha kubaha amafaranga yo kwifashisha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Manishimwe Clementine, afite imyaka 25 y’amavuko akaba ari urubyiruko. Avuga ko nk’umukobwa byari bigoye ko yabona ibyo akenera byose abihawe n’ababyeyi be, kuko na bo ari abakene.

Ati: “Nahoraga meze nk’inzererezi kubera gushaka aho nakura ikiraka, ariko nkimara kumenya ko kwibumbira mu itsinda bigira umumaro nahisemo kwegera abanda muri iri tsinda ritunganya ingemwe za kawa. Imibereho yarahindutse kuko ku gihembwe bampemba ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko bahembwa mu byiciro bine, aya mafaranga akaba yamufashije kwiteza imbere n’abandi bagize itsinda ryabo ryitwa Duhuzimbaraga-Maraba biteje imbere mu buryo butandukanye.

Ati: “Kubera ko ntagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi, nkirangiza amashuri abanza nahise ntangira guhura n’imibereho mibi. Ariko aka kazi kamfashije kuba umworozi, amafaranga mpembwa nabashije kugura amatungo magufi. Ubu mfite ingurube 10, ihene enye, inkoko 10. Nororera isoko kugira ngo nkomeze nagure ubworozi bwanjye.”

Mukamusonera Donathile we avuga ko akazi ko gutunganya ingemwe ari akazi kamutunze n’umuryango we nubwo bamwe bavuga ko gaciriritse batagakora.

Ati: “Gutunganya ingemwe za kawa byaramfashije cyane kuko niteje imbere. Nabaga mu nzu imeze nk’ikiraro cy’amatungo, ariko nabashije kubaka inzu mvugurura n’iyo twabagamo itari meze neza. Ubu mba ahantu heza, abana banjye bariga nta kibazo kuko hari n’uwo nishyuriye amashuri yisumbuye ubu arayarangije.”

Akomeza avuga ko hahindutse byinshi mu muryango we kuko n’amakimbirane ya hato na hato atakirangwa mu muryango we nk’uko umugabo we abigarukaho.

Ati: “Nta mahirwe abaho umugabo agira aruta kugira umugore uzi gukora agateza imbere urugo rwe. Njyewe ni amahirwe nagize kuko mbere y’uko umugore wanjye atangira akazi ko gutunganya ingemwe za kawa, twahoraga mu ntonganya bitewe n’ubukene no gusangira duke tudahagije. Ariko ubu icyo umuntu ashaka arakibona.”

Uretse inzu bubatse bakanavugurura, baguze amatungo abafasha mu mibereho yabo harimo n’ubuhinzi kuko abaha ifumbire.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) kivuga ko gutanga akazi ku bagore n’urubyiruko yasanze bifite inyungu nyinshi.

Munyaneza Jean Marie Vianey, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi z’ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, yagize ati: “Ni inyungu ku baturage kurusha gukoresha rwiyemezamirimo umwe wari kujya akura ingemwe hirya no hino mu Rwanda bikaba byatuma zidakura neza, kuko zitamenyereye ikirere cyaho. Ikindi kandi ntabwo byari guha amahirwe abagore n’urubyiruko rwinshi amahirwe yo kwiteza imbere ndetse no kunguka ubumenyi nk’uko bikorwa ubu.”

Abagore n’urubyiruko basaga 4 000 hirya no hino mu Turere dutandatu NAEB yahereyemo gahunda yo gusimbuza no gusazura ibiti by’ikawa bishaje, bari mu kazi ko gutegura ingemwe zitandukanye zirimo iz’ikawa, icyayi, n’izi’imbuto. 

Iyi ni pipinyeri ya kawa zitegurwa n’abagore n’urubyiruko
Mukamusonera Donathile yubatse inzu abikesha akazi ko gutunganya ingemwe za kawa
Nyiransabimana Donathile n’umugabo we, bishimira inyungu bakura mu kwita ku ngemwe za kawa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA